Kimwe mu bice by’ingenzi bigize irushanwa rya Nyampinga w’isi(Miss World), ndetse bifatirwaho amanota ari hejuru, ni ubwiza bufite intego dore ko ari nayo ntero y’iri rushanwa(Beauty with a Purpose), aho uwegukanye aka gace konyine agenerwa amadorali 10,000$(ni ukuvuga akabakaba miliyoni 8 n'igice y'amafaranga y'u Rwanda).
Kuri ubu rero nyampinga uhagarariye u Rwanda, Miss Mutesi Jolly ni umwe mu batoranijwe mu bakobwa 24 ba mbere bagaragaje cyangwa bagaragaye mu bikorwa by’indashyikirwa by'urukundo n'ibindi byafashije umuryango mugari aho batuye, bityo akaba afite amahirwe yo kugira imishinga izahatanira umwanya wa mbere.
Umuhango wo gutoranya aba banyampinga wayobowe n’ukuriye akanama nkemurampaka akanaba umuyobozi mukuru wa Miss World, Julia Morley watangiye aganiriza ba nyampinga bose basaga 110 bitabiriye iri rushanwa, abasobanurira icyo ‘ubwiza bufite intego’(Beauty with a purpose) bisobanuye n’akamaro kabyo, maze aboneraho kubamurikira umushyitsi mukuru wari Miss World New Zealand 2015, uyu kuri ubu akaba yishyurira amashuri abana basaga ibihumbi 70,000 mu gihugu cye binyuze mu mushinga we w’ubwiza bufite ntego.
Miss Mutesi Jolly na bagenzi be bamaze kugaragara mu bikorwa binyuranye, aha bari bagiye gusangiza noheli abana barererwa muri Dream Academy
Basabye ko twandika ibikorwa by’indashyikirwa twakoze tukabishyira ku mbuga nkoranyambaga bakabibona. Ibikorwa nakoze byose kuva nkitorwa ndetse naranatorwa nibyo byamfashije. Miss Jolly aganira na Inyarwanda
Nkuko urubuga rwa Miss World rubigaragaza, Miss Mutesi Jolly yagize amanota abifashijwemo n’ibikorwa bye yakoze mu Rwanda mbere y'uko aba Nyampinga na nyuma yo kwambara ikamba, harimo gusura ikigo cy’ingabo zavuye ku rugerero, kwita kubatabona indyo yuzuye(aha akaba ku mushara we wa buri kwezi yarahisemo ko igice kimwe yajya akamishiriza amata abana batishoboye mu mudugudu wa Kinyinya nkuko umuhagarariye aheruka kubitangaza ubwo bari mu kiganiro n'abanyamakuru i Kigali), kurwanya ibiyobyabwenge, guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, n’imyigire y’abana.
Uyu mukobwa akaba yabaye umwe mu bakobwa bane bo muri Afrika batoranijwe, barimo Miss Tanzania, Miss Cote d’Ivoire, Miss Sierra Leone na Miss Nigeria.
Abakobwa 24 ba mbere bazavamo uwahize abandi bashimiwe kuri Instagram ya Miss World
Biteganijwe ko nyuma yaho abakobwa bose muri rusange ubwabo bunguranye ibitekerezo ku mishinga yabo inyuranye y'ubwiza bufite intego, akanama kihariye ka ‘Beauty with a purpose’ nako kagiye kwicara mu buhanga bwako gatoranyemo umushinga waje ku isonga maze nyirawo ahite aba nyampinga w’ubwiza bufite intego byanamuhesha amahirwe mu buryo budasubirwaho yo kuzaba ari mu bakobwa 10 ba mbere bazaba bahatanira ikamba rya Miss World tariki 18 Ukuboza 2016.
Miss Mutesi Jolly yatoranijwe mu b'imbere muri iki kiciro, mu gihe n'ubundi yari yaturutse i Kigali avuga ko ariho yizeye cyane ko ibikorwa yakoze mu Rwanda bizamuha amahirwe yo kwitwara neza mu bijyanye n'ubwiza bufite intego, gusa uyu mukobwa nicyo gice cya mbere abashije kugaragaramo mu bimaze gukorwa mu byumweru bibiri bamaze muri USA, dore ko atabashije kuza muri ba nyampinga bafite impano, ntanagarare muri ba nyampinga b'indashyikirwa muri siporo(gusa iki kiciro bakaba baragihataniye mu gihe we yari arwaye ntabashe kwitabira). Ubu mu bindi bisigaye guhatanirwa harimo nyampinga uza imbere mu bijyanye no kumurika imideli(Top Model) hamwe na nyampinga w'indashyikirwa mu bikorwa byo ku mbuga nkoranyambaga, aha naho Miss Jolly akaba akihafite amahirwe.
Aha, Miss Jolly yari mu kigo ngororamuco cya Iwawa, ibikorwa nk'ibi yagiye agaragaramo nibyo bishobora kumufasha
Gushishikariza abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga mu gihugu cyabo nabyo biri mu byamwongereye amanota
TANGA IGITECYEREZO