Jazz Junction ni igitaramo kimaze kumenyerwa hano mu Rwanda, aho mu mpera za buri kwezi, itsinda The Neptunez ryifatanya n’abahanzi b’abatumirwa, nuko rigataramira abanyarwanda mu njyana ya Jazz, injyana igenda irushaho gukundwa inaha mu Rwanda.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 2 Ukuboza, muri Serena Hotel hongeye kuba igitaramo cya Jazz Junction, gusa by’umwihariko kuri iyi nshuro usibye itsinda The Neptunes, abitabiriye iki gitaramo bataramiwe na Orukesitire Injyana Jazz Big Band ryaturutse muri Injyana Ensembles, umuhanzikazi n'umucuranzi Moroots wanagaragaye mu gitaramo nk’iki giheruka, ndetse na Cindy Sanyu, umuhanzikazi uherutse gutwara igihembo cy’umuhanzikazi mwiza muri afurika y’uburasirazuba mu irushanwa rya AFRIMA (All Africa Music Awards).
Dore uko igitaramo cyagenze mu mafoto:
Igitaramo cyatangiye ahagana mu ma saa mbiri n’igice, icyo kunywa cyari tayari dore ko Mutzig ari umuterankunga mukuru
Umuyobozi w'Injyana Jazz Big Band ati :” tugiye kubataramira, ariko namwe muradufasha”
Abacuranzi b’iri tsinda babanje kwambara utugofero tugaragaza Noheli, dore ko indirimbo nyinshi bacuranze zari zijyanye nayo
Iri tsinda ricuranga umuziki mu buryo bwa Instrumentale ndetse na Classique, ni ukuvuga umuziki ukoresheje ibyuma bya muzika gusa, nta majwi.
Abiri muri iki gitaramo batangajwe n’ubuhanga iri tsinda rifite
Gusa nyamara uyu muziki kuwumva bisaba kwitonda, ugakurikira kugirango ubashe kumva uburyohe bwawo
Iri tsinda ryiganjemo urubyiruko, abana bato bacuranga bikaryoha
Hari aho byageraga amarangamutima akaza, dore ko umuziki w’iri tsinda wiganjemo umugendo utuje ugera ku mutima
N’ubwo gafotozi nari mpari, n’abandi banze gutaha batitwariye amafoto azajya abibutsa iki gitaramo
Iri tsinda ricuranga ahanini ndirimbo zihimbaza Imana, ryongeye gutuma abari aho n’ubundi barushaho kwikundira iki gitaramo Jazz Juntion
Umuhanzikazi Nina nawe yashimishijwe no kwibera mu gitaramo nk’iki cyuje umuziki uri live gusa.
Nyuma y’iri tsinda, umuyobozi wa The Neptunes Band, Remmy Lubega ashima abaterankunga batandukanye, ndetse anavuga ko bagenewe ishimwe
Richard Kabonero, ambasaderi w’Ubugande mu Rwanda ku ikubitiro ni we wahawe ishimwe ku bwo gushyigikira Jazz Junction
Serena Hotel nayo yashimiwe
Patycope umusore umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga nawe yahawe ikimenyetso k’ishimwe
Haciyemo akanya gato, abari bahari bategereje umuhanzi Moroots.
Akihagera nk’ibisanzwe yaje mu ijwi rye ry’ubuhanga, ashimisha abari bamutegereje
Lubega atebya ati “basore b’ingaragu, uyu mwari afite imyaka 17 gusa”
Hahahaha
Saxophone, kimwe mu bikoresho b’umuziki biyobora injyana ya Jazz
Cindy Sanyu wari utegerejwe n’imbaga aba asesekaye ku rubuga
Usibye ubuhanga mu kuririmba, Cindy yihariye n’ubuhanga mu kubyina bitangaje
Jodi Phibi ni umwe mu bakunzi ba hafi b’uyu muhanzikazi
Sample Dat, Zalawo, Selecta n’izindi nyinshi ni zimwe mu ndirimo Cindy yaririmbiye abari bahari
Itsinda rya The Neptunes ryafashije uyu muhanzikazi
Agafoto ntikakagucike, si buri munsi Cindy aza mu Rwanda
Abari bahari nabo bahagurutse bakata umuziki
Uburyo abantu baryoherwa n’umuziki buratandukana, uretse guhaguruka ukawuceka, hari n’abandi bituriza nyamara barimo kuryoherwa rwose
Iki gitaramo abakitabiriye batahanye inseko ku maso nk’ibisanzwe
Amafoto : Jean Luc HABIMANA/ Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO