Umuririmbyi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yatangaje ko kubera ukuntu yakuze akunda ibihangano bya Niyomugabo Philémon, byatumye yifashishije ubuhanga bwe mu ikorwa ry’indirimbo ‘Narinziko uzagaruka’ yahimbye mu rwego rwo kunamira umubyeyi we witabye Imana.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2025, ubwo yaganirizaga abitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy, cyabereye ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere uyu muhanzi yari yitabiriye iki gitaramo, gihuza cyane cyane urubyiruko, ndetse yumvikanishije ko ari ishema kuri we kuba yatumiye.
Iki gitaramo cyari mu rugendo rwo kumenyekanisha Album ye ‘Colorful Generation’ aherutse gushyira ku isoko, kuva tariki 17 Mutarama 2025. Iriho indirimbo 20, ndetse agaragaza ko yazikuye mu ndirimbo 200 yahimbye mu bihe bitandukanye.
Imbere y’abitabiriye iki gitaramo, Bruce Melodie yumvikanishije ko yanyuze muri byinshi mu ikorwa ry’iyi Album, ndetse yihaye intego y’uko atazigera ava mu muziki.
Mu bihe bitandukanye, uyu muhanzi yumvikanye avuga ko Niyomugabo Philémon amufata nk’umuhanzi w’umuhanga u Rwanda rwagize, ashingiye ku bikorwa bye. Ndetse yabwiye abitabiriye iki gitaramo ko mu rwego rwo kumuha icyubahiro, yifashishije uburyo yacurangagamo gitari, abyumvikanisha mu ndirimbo ‘Nari nziko uzagaruka’ yahimbiye umubyeyi we.
Ati “Niyomugabo ni byo ndamukunda. Ni umuhanzi w’umuhanga wabayeho mbere, indirimbo nakoze ngendeye ku bintu nakoze/ Ku bihangano bye iri kuri Album nasohoye “Colorful Generation”, nimuza kumva gitari iri mu ndirimbo “Nari nzi ko Uzagaruka” kuri ‘Colorful Generation murabyumva nyine.”
Niyomugabo Philemon yari umuhanzi w'umunyarwanda wamenyekanye cyane mu myaka ya 1990 kubera indirimbo ze zifite ubutumwa bwimbitse.
Yavutse mu mwaka wa 1969 mu yahoze ari Komini Mabanza, Perefegitura ya Kibuye (ubu ni mu Karere ka Karongi, Intara y'Iburengerazuba). Yatangiye urugendo rwe rw'ubuhanzi akiri muto, aho yize gucuranga gitari mu ishuri ry'icyumweru, akomereza mu ishuri ry'ubugeni rya Nyundo, aho yakomeje gutyaza impano ye mu muziki.
Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo "Zirikana ibanga", "Nanjye ndakunda", "Munsabire", "Habwa impundu", "Nzagukurikiza", n'izindi nyinshi zagarukaga ku butumwa bw'urukundo, ukwemera, n'ubuzima busanzwe. Indirimbo "Munsabire" yamenyekanye cyane, ikaba yarasohotse mu myaka ya 1990.
Niyomugabo yakoze impanuka y'imodoka mu Buholandi mu mwaka wa 2001, ari na ho yitabye Imana. Yasize umugore we, Jacqueline Jados, n'umuhungu umwe witwa Oliver Niyomugabo.
Ibihangano
bye biracyakunzwe kandi byasigaye bifite agaciro gakomeye mu muziki nyarwanda,
aho bikomeje gusubirwamo n'abahanzi batandukanye ndetse bikifashishwa mu birori
bitandukanye. Urugero ni indirimbo "Nanjye ndakunda" yakunzwe cyane
kandi igasubirwamo kenshi.
Niyomugabo Philemon yibukwa nk'umuhanzi w'umuhanga wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'umuziki nyarwanda, cyane cyane mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse kandi bwubaka.
Bruce Melodie yatangaje ko mu ikorwa ry’indirimbo ‘Narinziko uzagaruka’ bacuranze gitari nk’uko Niyomugabo Philemon yabikoraga mu rwego rwo kumuha icyubahiro
Bruce
Melodie yaganirije abitabiriye igitaramo cya Gen-z Comed ashingiye ku ikorwa rya
Album ye ‘Colorful Generation’
Bruce Melodie yavuze ko indirimbo 20 ziri kuri Album ye zavuye mu ndirimbo 200 yakoze
Bruce Melodie yagiranye ikiganiro na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy, aganiriza urubyiruko ku rugendo rwe rw’ubuzima
Bruce Melodie yavuze ko adateza kureka gukora umuziki, kuko ari ubuzima bwe bwa buri munsi
Bruce
Melodie yavuze ko yishimiye gutaramana n’abitabira ibitaramo bya Gen-Z Comedy
Niyomugabo Philemon yabaye umuhanzi w’icyatwa, ndetse ibihangano bye biracyumvikana n’ubu hirya no hino
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘NARI NZIKO UZAGARUKA’ YA BRUCE MELODIE
">KANDA HANO UBASHE KUMVA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA NIYOMUGABO PHILEMON
TANGA IGITECYEREZO