Cécile KAYIREBWA ni umuhanzikazi wamenyekanye mu njyana gakondo ndetse ziganisha ku muco hano mu Rwanda. Yavutse mu mwaka w'1946, akurira mu muryango warangagwamo impano y'umuziki, none kuri ubu, yujuje imyaka 70. Kuri icyi cyumweru ni bwo igitaramo cyari kigamije kwizihiza iyo sabukuru cyabaye, kibera i Kigali muri Serena Hotel.
Tarihinda, Ubumanzi, None Twaza, Umuzero, Iwacu, ngizo zimwe mu ndirimbo nyinshi zakunzwe ndetse zigikunzwe kugeza ubu zahimbwe n'uyu muhanzikazi. Cécile KAYIREBWA, kuri ubu wujuje imyaka mirongo irindwi, yagiye akora ibihangano bitandukanye byaryoheye abakuze ndetse n'ababyiruka ubu baboneraho kubikunda.
Iki gitaramo cyatangiye ahagana mu ma saa kumi n'ebyiri n'igice, cyari kitabiriwe n'abantu benshi kandi b'ingeri zitandukanye, yaba abakuru ndetse n'abato. Ni igitaramo cyaranzwe no kuryoherwa n'umuziki wa Kayirebwa ndetse no gucinya akadiho ka Kinyarwanda ku bari aho bose. Iki gitaramo kitabiriwe n'abahanzi bandi batandukanye, bose bari baje kwifuriza uyu mubyeyi isabukuru nziza.
Uko byari byifashe mu mafoto:
Cécile KAYIREBWA mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru ye
Habayeho gutarama mu muco nyarwanda
Barizihiwe cyane
Byari ibirori bibereye ijisho
Ni igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru
Nina yari muri iki gitaramo
Senateri Tito Rutaremara yitabiriye iki gitaramo
Intore Masamba
Kayirebwa arimo gucinya akadiho
Jules Sentore na we yataramye
Muyango hamwe na Kayirebwa
Mariya Yohana na we yabataramiye barizihirwa
Patrick Nyamitari yahagiriye ibihe byiza
Jules Sentore yari yasazwe n'ibyishimo
Patrick Nyamitari hamwe na Jules Sentore
Kayirebwa yishimiye cyane igitaramo cye
Deo Munyakazi akirigita inanga
Uko ni ko Kayirebwa yari yambaye
AMAFOTO: Jean Luc Habimana/Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO