Kuva mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo 2016 muri Afurika hatangiye irushanwa ryo gushakisha umukobwa uhiga abandi uburanga muri Afurika, u Rwanda rukaba ruhagarariwe na Kaneza Lynka Amanda, mu gihe abaturanyi bo muri Uganda bo bahagarariwe n’umunyarwandakazi Mutoni Orbinah.
Inyarwanda.com ikimenya aya makuru ko uyu mukobwa uhagarariye Uganda ari umunyarwandakazi yifuje kumumenyaho byinshi maze turamwegera tugirana ikiganiro gito. Uyu mukobwa uhagarariye Uganda yatangiye yivuga amazina agira ati “Nitwa Mutoni Orbinah navutse mu 1994, ndi umunyarwandakazi uba mu gihugu cya Uganda kuko niho niga nanatuye ndetse nkorera.”
Mutoni Robinah uhagarariye Uganda mu marushanwa yo gushakisha umukobwa uhiga abandi uburanga muri Afurika
Mutoni Orbinah ubusanzwe ari umunyamakuru kuri Televiziyo ya Spark Tv akaba yiga mu ishuri rya Umcat school of Journalism aho yiga itangazamakuru. Mu kiganiro na Inyarwanda, yadutangarije ko ari umunyarwandakazi kandi akaba atewe ishema no kuba ari umunyarwandakazi nubwo ahagarariye igihugu cya Uganda bikaba bidakuraho kuba ari umunyarwandakazi.
KANDA HANO UBASHE GUTORA MUTONI ROBINAH MURI AYA MARUSHANWA
Mutoni Orbinah yabwiye Inyarwanda ko avuka ku babyeyi babiri barimo papa we w’umunyarwanda ndetse na nyina w’umugandekazi bityo ngo nta kibazo yagira igihe cyose yaba ahagarariye Uganda ariko akazirikana ko ari umunyarwandakazi. Ati” N'ikimenyimenyi ubu ndahamya ko nzi ikinyarwanda kinshi mu rwego rwo kugumana ururimi rw’iwacu ku ivuko.”
Mutoni Robinah atewe ishema no kuba umunyarwandakazi uhagarariye Uganda muri aya marushanwa
Mutoni Robinah uri mu marushanwa y’abahatanira ikamba ry’uhiga abandi uburanga muri Afurika yatangaje ko yiteguye neza guhagararira Uganda muri aya marushanwa ariko yumva bimuteye ishema kuba ari umunyarwandakazi ari naho yahereye asaba abanyarwanda kumushyigikira kabone nubwo adahagarariye iki gihugu ariko ari umwana wacyo.
TANGA IGITECYEREZO