Kuri iki cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2016 mu kabyiniro ka H Zone umuhanzi Oda Paccy yari yahateguriye igitaramo cyo kumurikira abakunzi be indirimbo ye nshya yise “Igikuba”. Muri iki gitaramo undi muhanzi wari urimo ni Asinah, wahingutse ku rubyiniro yiyambariye hafi ubusa yabyinishije ikibuno abafana barumirwa.
Muri iki gitaramo abahanzi batangiye kugera ku rubyiniro mu masaha akuze dore ko mu ma saa sita aribwo umuhanzikazi Asinah yuriye urubyiniro agihinguka wabonaga abafana batamwishimiye cyane ariko bijyanye n'uburyo abyina indirimbo ze yagiye yigarurira benshi gake gake bituma birangira abafana benshi bamuyobotse bitewe n'uburyo yabyinishaga cyane cyane ikibuno ukabona abafana bumiwe abandi bifuza gukoraho gato byibuza.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO IGIKUBA YA ODA PACCY
Nyuma ya Asinah hakurikiyeho Oda Paccy wari witezwe nk'uwitiriwe iki gitaramo, Oda Paccy nawe wari wiyambariye agakabutura kagufi yahingutse ku rubyiniro aririmbira abakunzi be nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe mu gihe cyahise zatumye uyu muhanzikazi aba uwo ariwe uyu munsi, maze bijyanye nuko abafana bazizi ukumva barajyana neza bafatanya kuziririmba.
Byari ibyishimo kuri aba bahanzikazi kubona bari bafite abafana bangana uko banganaga kandi ubona bose babishimiye bashaka kwifatanya nabo ku rubyiniro mbega ubona babafitiye urukundo ruhamye rw’umufana ukunda umuziki.
REBA AMAFOTO:
Asinah yazungurije ikibuno abafana bose baramuyobokaAtitaye ku myenda yari yambaye yabyinnye imbyino zinyuranye zisaba ingufuAsinah yabyinishije ikibuno abafana bahakwa kugikoraho akizwa n'amaguru arabahungaOda Paccy yinjiye ku rubyiniro ubona yishimiwe n'abatari bake
TANGA IGITECYEREZO