Umuhanzikazi Christmass Ruth Kanoheli uzwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatorewe kuba Nyampinga wa mbere w’ishuri ry’umuziki rya Nyundo (Miss Ecole d’Arts de Nyundo 2016). Ni ku nshuro ya mbere iri shuri ritoye Nyampinga uhiga abandi uburanga, ubuhanga n’isuku.
Mu ijoro ryacyeye tariki 30 Ukwakira 2016 kuva isaa moya z’umugoroba, muri Ecole d’Art de Nyundo nibwo batoye Nyampinga mu muhango wari witabiriwe na bamwe mu babyeyi n’abapasiteri batandukanye. Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa 12, aribo: Christmass Ruth, Yvette Umwali, Mpamo Queen, Gloria, Uwacu Raissa, Igihozo Melise, Celine, Odile, Grace, Angelique Uwimbabazi, Umuhire Grace na Ariel.
Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Linda Kamikazi, wari mu kanama nkemurampaka, yavuze ko Ruth Kanoheli Christmass ari we wabaye Nyampinga w’iryo shuri ndetse benshi bari aho ngo bakaba bishimiye uburyo amatora yanyuze mu mucyo kuko benshi bifuzaga ko Ruth Kanoheli yambikwa ikamba.
Umuhanzikazi Ruth Kanoheli yatorewe kuba Miss Ecole d'Art de Nyundo
Uwikuzo Favor Genevieve na we wiga muri Ecole d'Art de Nyundo, akaba abana na Christmass Ruth Kanoheli mu buzima bwa buri munsi dore ko anamubereye umubyeyi muri Famille bahuriramo ya AERG, yabwiye Inyarwanda.com ko yishimiye cyane gutsinda kwe, akaba ashima Imana yumvise isengesho rye ndetse ikaba isohoje ibyo yari yaramubwiye kuko ngo yari yarabwiwe n'Imana ko umukobwa we Ruth Kanoheli azaba Nyampinga w’iryo shuri bigaho rya Ecole d'Art de Nyundo. Ati "Ndishimye cyane kuko Imana yari yarabimbwiye"
Favor yishimira intsinzi ya mugenzi we w'umuhanzikazi Ruth Kanoheli
Muri uwo muhango hatanzwe amakamba atanu ku bakobwa bahize abandi uburanga. Miss Ecole d’Art de Nyundo 2016 yabaye Christmass Ruth Kanoheli, wanabaye Nyampinga ukunzwe na rubanda (Miss Popularity), igisonga cye (Runner Up), aba Miss Uwacu Raissa, Nyampinga uberwa n’amafoto aba Miss Melise Igihozo ndetse hanatorwa Nyampinga uhanga udushya (Miss Creativity).
Yahize abandi uburanga, ubuhanga n'isuku
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Christmas Ruth Kanoheli usengera mu itorero rya Shiloh Prayer Mountain church, abajijwe icyo avuga ku kuba yaritabiriye irushanwa ry’ubwiza mu gihe bidakunze kuvugwaho rumwe n’abakristo batandukanye, yavuze ko kuri we nta kibazo kirimo, gusa ngo nta n’ubwo ari we wiyandikishije ahubwo yisanze bamushyize ku rutonde yanga kwirirwa avamo.
Ku bijyanye n’agashya ateganya gukora nka Nyampinga w’ishuri ry’umuziki rya Nyundo, Christmas Ruth Kanoheli wasoreje ayisumbuye muri Fawe Girls School, yavuze ko mu byo azakora harimo kubera icyitegererezo bagenzi be by’umwihariko abakiri bato akababera urugero rwiza haba mu muco no mu myitwarire ndetse akazabashishikariza gukunda umurimo.
Christmas Ruth yari yambaye yikwije
Nyuma yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga wa Nyundo Music school
Miss EAN 2016 Christmas Ruth hamwe n'igisonga cye
Abanyeshuri biga gushushanya bamuhaye impano idasanzwe
Hano byari mu gihe cyo kwiyamamaza
UMVA HANO 'NIHO NZAGUMA'YA RUTH KANOHELI
TANGA IGITECYEREZO