RFL
Kigali

Rev Kayumba, Jack B na Diana Kamugisha bashyize hanze indirimbo y’urukundo 'Umukunzi wanjye'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/10/2016 18:05
3


Rev Kayumba Fraterne ukora injyana ya Hip hop mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo yakoranye na Jack B na Diana Kamugisha. Ni indirimbo bise ‘Umukunzi wanjye’ ikaba ihamagarira abantu kugira urukundo kuko ruruta byose.



Muri iyi ndirimbo 'Umukunzi wanjye' Rev Kayumba yumvikana avuga amagambo y’urukundo yo mu ndirimbo za Salomo muri Bibiliya.  Akomeza ahamagarira abantu kwimakaza urukundo mu mitima yabo kuko nubwo wagira kwizera ugakuraho ibintu byose, ukaba wakwitanga ugatwikwa ariko utagira urukundo, ibyo byose ngo ntacyo byaba bimaze.  

Diana Kamugisha wabaye umuhanzikazi w’umwaka muri Groove Awards umwaka ushize, yumvikana mu nyikirizo y’iyi ndirimbo aho aririmbana na Jack B usanzwe akora indirimbo zisanzwe (Secular music). “Urukundo rw’Imana ruranteruye, iyo ndi mu bibazo ruranyubaka” Ayo ni amwe mu magambo baririmba muri iyi ndirimbo yabo.

UMVA HANO 'UMUKUNZI WANJYE' YA REV KAYUMBA, JACK B NA DIANA KAMUGISHA

Rev Kayumba Fraterne yabwiye Inyarwanda ko iyi ndirimbo ‘Umukunzi wanjye’ yayikoze mu rwego rwo kuzamura injyana aririmba ya Hiphop muri Gospel, akaba yarayikoze na none agamije gutanga ubutumwa bw’urukundo. Iyi ndirimbo ikaba ije ikurikira 'Mureke ibiyobyabwenge' yahuje Rev Kayumba, Jack B na P Fla ndetse na 'Waratoranyijwe' ya Rev Kayumba na Jack B.

Umukunzi wanjye

Rev Kayumba yahamagariye abakunda umuziki we kumushyigikira muri Groove Awards bakamutora bakamuha amahirwe yo gutwara igikombe dore ko indirimbo ye ‘Waratoranyijwe’ yakoranye na Jack B iri mu cyiciro cy’indirimbo nziza za Hiphop. Yagize ati : Kuntora ni ukujya kuri www.grooveawards.co.rw no kujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo 'groove' ugasiga akanya, ukandika 7d ukohereza ku 5000 aho ushobora gutora inshuro nyinshi zishoboka.

UMVA HANO 'UMUKUNZI WANJYE' YA REV KAYUMBA, JACK B NA DIANA KAMUGISHA

REBA HANO 'MUREKE IBIYOBYABWENGE' YA REV KAYUMBA FT JACK B & P FLA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Innocent7 years ago
    waooo jack b uyumwaka ndagusengera kandi Imana iragukunda vamubyisi ngwino ubyinire yesu
  • Sammy7 years ago
    ninziza cyane dushaka video rero kandi turagushyigikiye Rev
  • Manud7 years ago
    Nice Song courage





Inyarwanda BACKGROUND