Okoko Godefroid umutoza mukuru w’ikipe ya Mukura Victory Sport yagize icyo abwira abafana bagifite impungenge ku bakinnyi ikipe ya Mukura Victory Sport yazanye nyuma yo kugurisha abakinnyi bari bakomeye muri iyi kipe yasoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona 2015-2016.
Mu bakinnyi bari basanzwe bakomeye muri iyi kipe bakaza kuyisohokamo harimo; myugariro Ndayishimiye Celestin na Hakizimana Muhadjili umukinnyi wakinaga hagati muri iyi kipe waje kwerecyeza muri APR FC naho Ndayishimiye akaba kuri ubu ari myugariro wa police FC.
Ndayishimiye Celestin wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso muri iyi kipe, yaje gusimbuzwa Shyaka Philibert wari usanzwe akina mu mutima w’ubwugarizi ariko aza kujyanwa inyuma ku ruhande rw’ibumoso. Iki ni kimwe mu byemezo abafana na n’ubu bakijujutira.
Umukino Mukura VS ikina na Bugesera FC
Okoko umutoza w’iyi kipe avuga ko Mukura VS abakinnyi ifite ari abari ku rwego rwayo rw’amikoro bityo umufana ushaka abakinnyi bahenze yazafata umwanya akazana amafaranga bakamugurira (umufana) umukinnyi yifuza. Yagize ati:
“Ushaka umukinnyi mwiza nagure.Kuvuga ni ukuvuga .Hari umuntu wampamagaye yitwa Bernard akora muri Horizon ngo barashaka abakinnyi..Ku mafaranga yande?.Ku mafaranga y’umutoza, ku mafaranga ya perezida, ku mafaranga y’umunyamabanga? .Uwo mufana arashaka ibyiza, nazane (amafaranga).Iyi kipe dufite ni nziza, recruitement yabaye ni nziza hasigaye ko twitoza”. Okoko Godefroid
Okoko Godefroid umutoza mukuru wa Mukura Victory Sport
Uyu mutoza akomeza avuga ko mu mikino ya gishuti amaze gukina yamaze kubona urwego ikipe ye iriho bityo ko abakinnyi azakoresha muri shampiyona yababonye bityo ko nta bwoba afite bwo kuzagira ikipe ahura nayo.
Mu mikino Mukura VS iheruka gukina muri gahunda yo kwitegura shampiyona, nta mukino n’umwe yigeze itsinda. Umukino ubanza yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-0 i Bugesera. Umukino wo kwishyura banganya igitego 1-1 mu mukino wakiniwe kuri sitade Huye mu mpera z’icyumweru gishize mbere yo gutsindwa n’Amagaju FC igitego 1-0 ku Cyumweru.
TANGA IGITECYEREZO