Tariki ya 24 Nzeri 2016, ni umunsi wari udasanzwe ku banyarwanda b'ingeri nyinshi bari baturutse muri Leta zinyuranye zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'ahandi hirya no hino ku isi, bahuriye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California.
Uyu munsi witwa Rwanda Day, ni umunsi wihariye umaze kwinjira mu muco w’igihugu, aho abanyarwanda baba ndetse banatuye mu mahanga(Diaspora) n’inshuti zabo, tutibagiwe abanyarwanda baba baturutse mu Rwanda ndetse n'abaturutse mu bindi bihugu bahurira ahantu hamwe bakaganira ku murongo mwiza igihugu kigenderaho ndetse bakungurana ibitekerezo n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza gusenyera umugozi umwe mu kubaka u Rwanda hanyuma hakabaho ubusabane n’imyidagaduro mu muco gakondo w'abanyarwanda.
Ikindi kandi gituma uyu munsi uba akarusho ni uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda PAUL KAGAME na we ubwe aba ahari akaganira n'abitabiriye uyu munsi ndetse akanabagezaho impanuro zitandukanye.
Kuri iyi nshuro itorero ry’igihugu Urukerereza ryari ryabukereye mu mbyino n’imikino yakumbuje benshi u Rwanda rwo hambere n'umuco wa ba Sogokuru bacu. Abandi bahanzi bagezweho barimo King James Meddy, Alpha Rwirangira, Teta Diana, Sofia Nzayisenga, Massamba n’abandi na bo bitabiriye uyu munsi ndetse bamwe basusurutsa abitabiriye ibi birori.
Muri iyi nkuru twifuje kubagezaho amafoto anyuranye yerekana uko ibirori by'uyu munsi byagenze ndetse na Video igaragaza ibihe by’umunezero byaranze ibi birori kandi bizaba urwibutso ruhoraho rw'uyu munsi:
Urugwiro no kumarana urukumbuzi ni bimwe mu biranga uyu munsi
Abana bato na bo bishimira kwitabira ibi birori
TANGA IGITECYEREZO