Mu gihe Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza umuyobozi mukuru wa Zion Temple ku isi muri iyi minsi ari mu gihugu cya Israel, ku munsi w’ejo tariki ya 23 Nzeri 2016 yarasenze haba igitangaza gikomeye, benshi batangarira Imana. Ukurikije ibyo amaze igihe yigisha, icyo gitangaza akaba ari icyo kwandikwa mu Byakozwe n’Intumwa 29.
Ni mu rugendo rw’ubuhanuzi (Authentic Prophetic tours) Apotre Gitwaza n’abandi bari kumwe na we bari kugirira mu gihugu cya Israel gifite amateka menshi mu bijyanye n’iyobokamana. Nkuko bitangazwa n’abari kumwe na we muri urwo rugendo rw’ubuhanuzi barimo Pastor Barbra Umuhoza, ku munsi w’ejo bagiye gusengera ku musozi Carmel babona igitangaza cy’Imana.
Pastor Barbra Umuhoza avuga ko ubwo Apostle Dr Paul Gitwaza yari amaze gusenga bari ku musozi Carmel, hamanutse umuriro, wiyandikamo inyuguti nini ya ‘U’, ndetse babona n’ifoto irimo abamalayika babiri. Nyuma y’icyo gitangaza babonye n’amaso yabo, ngo hahise hagwa imvura mu gihe isanzwe igwa mu kwezi kw’Ukwakira, ibyo bikaba byatangaje abantu benshi.
Pastor Barbra Umuhoza ari na we ukunze gusemurira Apostle Gitwaza akaba n'umwe mu bo muri Zion Temple bafite ibikorwa by'itangazamakuru mu nshingano zabo, yagaragaje ko ibyo babonye nta gushidikanya ari ibyo mu Byakozwe n’Intumwa igice cya 29, igice gishya kitaba muri Bibiliya cy’ibitangaza Imana iri gukoresha Intumwa muri iyi minsi. Mu butumwa yasangije abakristo ba Zion Temple, abanyarwanda n'abandi bamukurikirana, akoresheje Instagram, Pastor Barbra yavuze ko nyuma yo gusenga Imana yabiyeretse inyuze mu muriro. Ati:
(…..)Ejo hashize igihe twari dushoje gusenga aho twari tuyobowe na Apostle Dr Paul Gitwaza ku musozi Carmel hamanutse umuriro urimo abamalayika babiri b'abagabo bari bawuhagazemo hagati, uwo muriro wari mu ishusho ya U isobanuye Might God (Uwiteka) mu kinyarwanda. Ejo hashize wari umunsi w’ibitangaza bigaragara. #Israel #AuthenticPropheticTours #Acts29.
Iki gitangaza cyo kubonekerwa n’Imana, kibaye nyuma y’aho Intumwa Dr Paul Gitwaza amaze igihe yigisha ku gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa aho yabwirizaga ku gice cya 29 gisanzwe kitanditswe muri Bibiliya, agasobanurira abakristo ko muri iki gihe hari ibindi bitangaza bikomeye Imana iri gukoresha abakozi bayo batandukanye ku isi byakabaye byandikwa mu Bibiliya ibaye icyandikwa. Mu ihishurirwa rya bamwe mu bakozi b'Imana bakomeye ku isi barimo na Apotre Dr Paul Gitwaza, ibyo bitangaza akaba ari byo bikubiye muri icyo gice cya 29 (igice gishya) dore ko ubusanzwe igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kigizwe n’ibice 28.
Apotre Dr Paul Gitwaza umuyobozi mukuru wa Zion Temple ku isi
Hano bari aho Yesu yabwiriye Petero ko ari urutare azubakaho itorero rye
Ku munsi wa mbere w'urugendo rwabo basuye 'Mount Precipice' aho bahuriye n'abanyeshuri bagize inyota yo kumva amagambo ava muri Apotre Gitwaza bataha bishimye cyane
TANGA IGITECYEREZO