Nsanzamahoro Denis bakunze kwita Rwasa, ni umwe mu bakinnyi bamaze gukina muri filime nyinshi zitandukanye, yanakinnye muri zimwe muri filime zakorewe ku butaka bw’u Rwanda ariko z’abanyamahanga. Uyu mukinnyi amaze kumva ibyo Depite Edouard yavuze kuri sinema nyarwanda benshi mu bakora uyu mwuga bikomye, we asanga yemeranya nawe.
Nsanzamahoro Denis wamenyekanye muri filime Rwasa, filime y’uruhererekane Sakabaka n’izindi, kuri ubu na we asanga sinema nyarwanda ikirimo akajagari kenshi kandi niba hari aho bashaka kugera bakagombye kugaca.
Ibi uyu mugabo yabitangaje nyuma yaho Depite Bamporiki mu kiganiro yari yagiranye na Inyarwanda.com yari yafashe umwanya wo kugira inama abakora uyu mwuga wa sinema, abasaba guca akajagari kayigaragaramo no kugana amashuri kugirango barusheho kongera ubumenyi ari nako binjira mu mwuga bawumva neza. Nyuma yo gutangaza ibi ntibyakiriwe neza na bamwe mu bakora uyu mwuga, kuko bumvise ko yabasuzuguye kandi hari abize ibi bakora kandi babizi.
Ku ruhande rwa Nsanzamahoro Denis nk’umukinnyi nawe umaze gukina muri filime zikomeye ntiyumvikana na bagenzi be b'abakinnyi kuko we asanga uyu muyobozi yarababwije ukuri yongeraho ko abantu rimwe na rimwe bakunda ababashima niyo baba bababeshya.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.Com, Rwasa yagize ati” Ariko rero sinzi impamvu abantu batemera impinduka. Umuntu iyo akunenze cyangwa akakubwira ko ikintu utagishoboye wakagombye kongera ubumenyi cyangwa ukiga ntiwakagombye kubifata nabi. Ibintu Bamporiki Edouard yavuze ni byo.”
Rwasa asanga nubwo atarakora inyigo ihagije, yemeza ko bishobora kuba biri mu byatumye Sinema nyarwanda idindira, kuko asanga buri muntu wese ushaka gukora Filime abyuka mu gitondo akajya gukora filime nta bumenyi afite, aho asanga batanifashisha n’abafite ubumenyi ngo babafashe. Icyo kibazo asanga mu Rwanda gihari.
Yagize ati: ” Mu Rwanda kirahari (ikibazo), umuntu ararota agakora filime, umuntu akina muri filime imwe ejo mu gitondo akaba Producer, akaba Director, umuntu akinamo nk’umufigira, ejo ukumva yakoze filime, ibintu Depite Bamporiki yavuze ni byo nuko abantu ahubwo batabyumvise neza naho ibyo yavuze ni ukuri, uru ruganda rwacu rurimo akajagari kenshi .”
Nsanzamahoro Denis (Rwasa) wemeranya n'abavuga ko "Abakora Sinema bagombye kubanza kugira ubumenyi buhagije"
Rwasa akomeza avuga ko umuntu ukina muri filime imwe ejo ukumva nawe yakoze filime asanga ibyo bitabaho cyangwa ugasanga umuntu ukoze filime imwe arimo gukora imirimo yose ijyanye na filime yamaze kuba nk’umuntu umaze nk’ imyaka 30 mu ruganda rwa sinema. Yongeraho ati:
Biriya yavuze ni bintu bikomeye nubwo hari ababyumvise ukwabo ngo yabasuzuguye ariko buriya aho kugirango umuntu akubeshye wishime yakubwiza ukuri ukababara. Ikintu ntabwo ukizi kige, iki nta bumenyi ugifitemo ukeneye uburambe ukabimenya, njye mbifata nk’ukuri ni ko bimeze.
Rwasa muri iyi minsi uhugiye mu gushaka inkunga y'uburyo yakora filime ye, ari no gukina muri filime y’uruhererekane Sakabaka nkuko bimenyerewe izakomeza guca kuri Televiziyo y’u Rwanda, kugeza mu mwaka wa 2018.
Reba hano amwe mu mateka ya Nsanzamahoro Denis (Rwasa)
TANGA IGITECYEREZO