Tuff Gangz ni itsinda ryamamaye hano mu Rwanda, ni abahanzi baba abagabo bo guhamya ko ntakure Imana itakura umuntu. Nyuma yo kwamamara bagakora ku mafaranga, abavaga Kanombe na Kicukiro bajya mu murwa hagati n’amaguru bakagenda mu ma modoka, bibutse kuryana baratana, ese koko birashoboka ko bakongera bagahuza?
Iki ni ikibazo buri mukunzi wa muzika yibaza, benshi bafata gusenyuka kwa Tuff Gang nk’igihombo gikomeye kuri muzika nyarwanda by’umwihariko kuri Hip Hop nyarwanda. Nyamara nubwo benshi babona igihombo ntawutanga umuti w'uko icyari igihombo cyabyara inyungu nanone abari mu gihombo bakajya mu nyungu. Hari byinshi abantu babana ubusanzwe bapfa ariko burya ngo uca urwabavandimwe ararama.
Uku kurarama niko uzasanga muri benshi baba muri muzika nyarwanda iyo batangiye kuvuga ku itsinda rya Tuff Gang, abasore bane b’abavandimwe muri muzika bamaranye imyaka itari micye bahangayikishijwe no guteza imbere muzika yabo nyamara yamara kugira aho igera bagatangira kuyiryaniramo bikabaviramo gutandukana shishi itabona kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2015.
Nyuma yo gutandukana abari bagize iri tsinda bihurije hamwe bayobowe na Bull Dogg , Green P ndetse na Fireman bakora irindi tsinda rya Stone Church, na ryo ritabashije kugumana imbaraga bari bafite ubwo bari muri Tuff Gangz. Jay Polly wari usigaranye itsinda na we yarishyizemo abandi bahanzi avuga ko ari abo agiye kumenyereza bakazasimbura abaritangije. Si ko byagenze kuko Tuff Gang nshya na yo ntacyo irakora ngo yerekane ko izavamo ubukare nk’iya cyera.
Si ugutandukana no gushinga andi matsinda gusa byateye akaduruvayo muri Tuff Gangz kuko hahise hituramo inkubiri yo gutukana no kwandagazanya hagati y’ababanye. Burya ngo hangana abakundanye koko, aba basore bigeze gusenyera umugozi umwe batangiye gutukana no kwandagazanya bivuye kuri Bull Dogg na Jay Polly bafashe umwanya munini bahanganiye kumenya ufite ijambo ku izina Tuff Gangz, icyo gihe Bull Dogg yahariye Jay Polly.
Tuff Gangz bataratandukana bari bafite abafana benshi
Nyamara nubwo ikibazo cya Bull Dogg cyasaga nk’igikemutse nticyari kirangiye kuko batahariranye ngo biyunge ahubwo bakomeje gutegana iminsi basa n’abahanganye, byaje kugera aho biva kuri Bull Dogg byinjira no kuri Fireman we winjiye mu rugamba rwo guhangana na Jay Polly ku buryo bweruye mu ndirimbo ye yise “Sagihobe” indirimbo yakuruye umwuka utari mwiza dore ko yatumye Jay Polly uburakkari bwe buzamuka ashinja uyu muraperi kuba anywa ibiyobyabwenge, iyi ntambara y’amagambo itaramaze igihe yahise irangira.
Uku kuryana ndetse no kutumvikana kw’aba baraperi bifatwa nk’inkomoko yo gusubira inyuma kw’injyana ya Hip Hop dore ko umusanzu batangaga muri Hip Hop ubu wagabanutse, indirimbo bakoraga zikaba zaragabanutse ku buryo bugaragara ariko igikomeye muri byo ni abafana babo bacitsemo ibice abatari bake bakabura ayo bamira n'ayo bacira bagahitamo kwituriza bagatera umugongo ibijyanye na muzika.
Iri gabanuka ry’abafana ni ikibazo gikomeye kuri muzika nyarwanda ariko nanone kuri Hip Hop by’umwihariko. Uburyo nyabwo bwo gukemura iki kibazo abenshi mu bahanga basanga ari ukwiyunga kw’aba baraperi ndetse no guhita batangira gukora cyane kandi bahuje umurongo.
Ese koko aba basore bashobora kwiyunga?
Iki kibazo ugisubizwa neza na banyiri ubwite kuko ni na bo bazi ibishoboka n’ibidashoboka. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com waganiriye na Bull Dogg ubwo yamubazaga kuri iki kibazo yanze kugira icyo akivugaho imbere y'icyuma gifata amajwi(recorder), gusa nyuma yacyo uyu muraperi ukomeye ahamya ko ibi bishoboka igihe cyose Jay Polly yakwemera ko yakoshereje bagenzi be, akabasaba imbabazi ndetse akemera ko nagaruka mu itsinda azagendera ku mategeko ya bagenzi be.
Aba basore mbere yo gutandukana bari bafite abafana benshi mu bitaramo
Uyu muraperi ashinja Jay Polly kubona amafaranga akica kuri bagenzi be, ntashake no kongera gukorana na bo, bapanga imishinga y’itsinda uyu muraperi wari umaze gutwara PGGSS ntashake kwikoza bagenzi be ndetse n’ubwirasi bukabije yaratangiye kugaragaza kubo bakuranye. Bityo agatatira ibyo bumvikanye bakora itsinda ko bagiye guteza imbere umuziki nyarwanda bahereye kuri bo ubwabo ariko bagashingira ku bufatanye buzaranga buri wese mu itsinda.
Iyo ubajije Jay Polly icyo byasaba ngo yiyunge na bagenzi be usanga nta gisubizo abifitiye dore ko akenshi yumvikana avuga ko atazi icyo aba basore bamuhoye bajya kumuta bakamusigira itsinda. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Jay Polly yagize ati” Njye sinzi icyo napfuye na bariya bagabo nabonye bagenda njye rwose twicaye ku meza tukaganira nta kabuza bagaruka mu itsinda kandi twakorana kuko n'ubusanzwe ntawe nirukanye, ni bo bijyanye.”
Kongera guhuza kw’aba bagabo uko ari bane: Fireman , Green P, Bull Dogg na Jay Polly byaba ari iturufu ikomeye yo kugaruka mu ruhando rwa muzika ndetse bakisubiza icyubahiro ndetse n’injyana ya Hip Hop muri rusange ikaba yakungukira muri uko kwiyunga kw’aba baraperi barebana ay’ingwe muri iyi minsi. Ibi ariko bisa n’ibidashoboka igihe aba bagabo batagize umuhuza ubumvisha ko buri ruhande rugomba gucisha macye rukicisha bugufi kugira ngo inyungu igere kuri buri munyarwanda ukunda Hip Hop.
TANGA IGITECYEREZO