Kigali

Dorcas (Blessed Sisters) yashyizwe ku ibere muri Moriah yiyongera kuri Favour, Alice Tonny na Gogo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/08/2016 22:55
0


Dorcas Ashimwe wo muri The Blessed Sisters umaze iminsi micye atangiye kuririmba ku giti cye, yashyizwe ku ibere muri Morih Entertainment yiyongera ku bandi bahanzikazi barimo Alice Tonny, Favour n’abandi basanzwe bafashwa na Moriah mu rwego rwo kubafasha gugera ku ndoto zabo mu buhanzi.



Dorcas Ashimwe yatoranyijwe na Moriah Entertainment nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ni heza’ yakunzwe n’abantu benshi babashije kuyumva. Nyuma yo kwinjira muri Moriah nk’umuhanzikazi ku giti cye dore ko bari basanzwe bakorana nayo nk'itsinda (Blessed Sisters),Dorcas akaba yamaze gushyira hanze indi nshya yise ‘Tugendane’ nayo yishimiwe cyane. Ikindi nuko mu gihe cya vuba, avuga ko azashyira hanze n'izindi nshya.

UMVA HANO 'NI HEZA' INDIRIMBO DORCAS YAHEREYEHO MU BUHANZI BWE

Nkuko amakuru atugeraho abyemeza, Moriah yiyemeje gufasha Dorcas Ashimwe mu buhanzi bwe nyuma yo gusanga ngo ari umuhanga cyane ndetse akaba afite icyerekezo mu buhanzi bwe. Bamufashe kandi mu rwego rwo kuziba icyuho kiri mu muziki wa Gospel kuko ngo usanga abahanzikazi bashoboye bakora umuziki mu buryo bw’umwuga ari bacye.

Dorcas Ashimwe yabonye umujyanama mu muziki we

Musoni Benjamin ushinzwe abahanzi muri Moriah Entertainmeny ikuriwe na Eric Mashukano, yabwiye Inyarwanda.com mu byo bagiye kumufasha harimo kumubera umujyanama bakamufasha kuba umuhanzikazi w’umwuga, bagakurikiranira hafi ibikorwa bye by'umuziki ndetse bakamufasha no gutegura ibitaramo. Musoni yagize ati:

Dorcas ni umuhanga cyane kandi ni umwe mu bakobwa dufite mu gihugu bazi  icyo bashaka.Nyuma yo kuganira nawe tukumenya icyerekezo cye nk’umuhanzikazi, byatumye Moriah Ent yiyemeza gushyigikira umuhampagaro wiwe.Kandi ikindi byagaragaye ko nta bakobwa cyangwa abadamu benshi bakigaragara dufite mu gihugu nk’abahanzi b'umwuga...Byatumye tumwongera mu bo tumaze iminsi micye twatangiye gufasha barimo Favour na Alice Umutoni. Moriah igiye kumufasha kumubera management company nk' umuhanzikazi. Arimo kubaka proffesional profile and standards nk' umuhanzi,gukurikira ibikorwa byiwe by’umuzika ,booking management,kumutegurira ibitaramo n’ibindi.

Mu kiganiro na Inyarwanda, uyu muhanzikazi abajijwe uko yakiriye gutoranywa na Moriah igiye kumufasha mu muziki we, yadutangarije ko byamushimishije cyane akaba asanga bizamworohera kugera ku ntego afite mu buhanzi bwe dore ko ngo ashaka kuba umuhanzikazi w'umwuga gusa bikaba bitazamubuza kuguma mu itsinda abanamo n'abavandimwe be Rebecca na Peace ariryo The Blessed Sisters rimaze imyaka 8.

Dorcas Ashimwe yakabije inzozi aririmbana na Solly Mahlangu umwe mu bahanzi akunda cyane

Moriah Entertainment igendera kuki kugira ngo itoranye umuhanzi ikorana na we ?

Inyarwanda.com ibajije icyo bagenderaho bajyaguhitamo umuhanzi bakorana nawe, Musoni Benjamin yavuze ko bakorana n’ufite icyerekezo mu muhamagaro we bakamufasha gukoresha impano Imana yamushyizemo. Yagize ati: "Moriah Ent ikorana n’umuhanzi wese ufite icyerekezo kizima mu muhampagaro wiwe kuko kimwe muri mandate ya Moriah Ent ni ugufasha abakozi b'Imana kugera kucyo Imana yabashyizemo kugira ngo gikore icyo Imana yakiremeye gukora (ariho guhindura isi nabayituyemo)."

Usibye Favour, Alice Tonny ndetse na Dorcas bari gufashwa na Moriah Entertainment, ukongeraho na Gogo usa nk’uri hafi gucuka, abandi bahanzi bakunze gukorana bya hafi n’iyi kampani ikabafasha mu bikorwa bitandukanye bategura bijyanye n’umuziki hari Patient Bizimana, Tonzi, Aline Gahongayire, Phanny Wibabara, Olivier Roy, Gaby Kamanzi, Charles Rutayisire, Aime Uwimana, Guy Badibanga n’abandi.

Alice Tonny ni umwe mu batoranyijwe na Moriah kubera ubuhanga n'icyerekezo afite mu muziki


Favour ni umwe mu bahanzikazi ba Gospel b'abahanga bafite n'ijwi ryiza


Gogo nyuma yo gukorana na Moriah hari urundi rwego agezeho mu muziki

UMVA HANO 'NI HEZA' INDIRIMBO DORCAS YAHEREYEHO MU BUHANZI BWE

REBA HANO 'OUR FATHER' INDIRIMBO YA THE BLESSED SISTERS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND