Ku mugoroba wo ku itariki ya 4 kanama 2016, mu nzu Ndangamurage y’u Rwanda iherereye mu Murenge wa Busasamana-Rwesero, Akarere ka Nyanza habereye igitaramo Ndangamuco Nyarwanda kizajya kiba buri mwaka cyiswe “Nyanza Twataramye”, Ni igitaramo cyarimo imikino y’umwihariko w’iki gitaramo utabona ahandi mu bindi bitaramo.
Iki gitaramo ndangamuco nyarwanda cyateguwe n’Akarere ka Nyanza ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) hakaba hagaragayemo abahanzi banyuranye b’ingeri zose. Uko aba bahanzi bataramye byakumbuje benshi igitaramo cya Kinyarwanda, binyura amaso y’abakuze babizi bibera isomo abakiri bato babyumvaga mu mateka.
Iki gitaramo cyagaragayemo imbyino za Kinyarwanda z’amatorero anyuranye, haberamo umukino bita kunyabanywa,bavuga amahigi, bavuga imivugo, barasakuza, baca imigani, bacurangirwa iningiri, barakirana, abatahira bazivuga amazina biratinda ari nako abahanzi banyuranye bazwi mu njyana y’umuco bakanyurizaho abari aho.
Iki gitaramo ndangamuco nyarwanda cyateguwe n’Akarere ka Nyanza ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC), n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda(NIMR) kitabiriwe n’abantu benshi cyane b'ingeri zitandukanye barimo; abatuye i Nyanza, abaturutse hirya no hino mu gihugu n’abaturutse mu bihugu binyuranye bari baje gusoreza Fespad muri aka karere.
Reba amafoto:
Igitaramo cyagaragayemo imyino zinyuranye za Kinyarwanda
Ba Minisitiri Uwacu Julienne na Musoni James bari bitabiriye iki gitaramo
Abaturage bari bitabiriye iki gitaramo ari benshi
Ibyo kurya byari bihari
Ibyo kunywa amoko yose nabyo byari bihari
Itorero 'Urugangazi' ryakumbuje benshi gusangirira ku ntango
Abasaza b'i Nyanza bakina umukino wo gukirana
Iyo bakirana batsindaga ari uko bananiwe
Kunyabanywa (kurwana hakoreshejwe inkoni) ni umuco wahoze mu Rwanda abari aho bashimishijwe n'uyu mukino
Abasaza b'i Nyanza bavuga amahigi
Umusaza Kamanzi acira abari aho umugani
Umusaza Mushabizi akirigita umurya w'inanga mu gitaramo 'inyanza twataramye'
Umusaza Muyango ku rubyiniro
Nyirabahire umubyeyi ukiri muto uririmba indirimbo gakondo
Sofia akirigita umurya w'inanga
Umuhanzikazi Suzana yataramiye abari aho
Ben Ngabo Kipeti yashimishije benshi mu bitabiriye iki gitaramo
Abayobozi banyuranye nabo bacetse k'umuziki wari aho unyuze amatwi
TANGA IGITECYEREZO