‘Focus on Ability’ Short Film Festival ni iserukiramuco rya filime ngufi zibanda ku bantu bafite ubumuga ribera muri Australia mu rwego rwo kugaragaza ubushobozi abantu bafite ubumuga bafite.
Filime ‘Running’, ‘My Responses’ ndetse na ‘Bicycle Taxi Men’ nizo zihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa zikaba ihanganye n’izindi zo mu bihugu 17 byo hirya no hino ku isi harimo Tanzaniya, Cameroon, Canada, Ghana, u Buhinde, Kenya, Malawi, Malaysia, Thailand, New Zealand, Philippines, Pologne, Rwanda, Sri Lanka, Uganda, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kiciro cya filime mpuzamahanga.
Filime ‘Running’ imwe mu zihatana muri iri rushanwa yanditwe ikanayoborwa na Shema Deve, ivuga inkuru y’umusore Ngabo ufite ubumuga bwo kuvuga akaba ariwe usigaye agomba guhangana n’ibibazo by’umuryango dore ko se umubyara aba afunze, nyina arembeye mu bitaro, mushiki we muto nawe afite ubumuga bw’ingingo kandi Banki ishaka guteza imitungo yabo.
Kugira ngo akure umuryango we mu bibazo, atangira kwitoza umukino wo gusiganwa n’amaguru aho ndetse aza gutsindira igihembo mu marushanwa, bikamufasha gukemura ibibazo biba bigose umuryango we.
Shema Deve wakoze filime 'Running' ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa
Mu kiganiro Shema Deve yagiranye na Inyarwanda.com, asobanura uburyo filime itsinda amarushanwa yagize ati: “Muri iri rushanwa kugira ngo umuntu atsindire igihembo bisaba gutorwa, nkaba nasabaga Abanyarwanda ko banshyigikira tugahigika ibi bihugu byose igihembo kigataha iwacu.”
Gutora filime muri aya marushanwa; ukurikira izi nzira:
Ujya ku rubuga www.focusonability.com.au
-Kanda ahanditse ‘Films’
-Ujye kuri ‘International Short Films’
-Urabona urutonde rwa filime zitandukanye ukande kuri ‘RUNNING by Shema Deve’, cyangwa ‘My Responses by Jean de Dieu’ cyangwa ‘Bicycle Taxi Men by Fiston Mudacumura.’
-Baraguha aho wuzuza ‘Amazina, Email, Igihugu, Umujyi na ZIP Code, numara kubyuzuza ukande ‘Submit’
Gutora byatangiye kuri uyu wa 27 Nyakanga bikazarangira tariki 8 Kanama ari nabwo ibihembo bizatangwa.
Uyu mwaka siwo wa mbere u Rwanda rwitabiriye aya marushanwa, dore ko mu mwaka wa 2014 filime ‘The Burning’ ivuga ku musore Mbarushimana Patrick wiga Kaminuza atagira amaboko yegukanye igihembo muri aya marushanwa, ndetse umwaka ushize nawo ‘Rayisi’ ivuga umusore ukina umukino w’amagare atagira amaguru yahagarariye u Rwanda ariko ntiyabasha gutsinda.
TANGA IGITECYEREZO