Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome yamaze kubona itike imwemerera kuzagana mu mikino Olempike izakinirwa i Rio mu gihugu cya Brazil kuva tariki 5-21 Kanama 2016 nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga yakinirwaga i Durban muri Afurika y’Epfo.
Nyirarukundo ukina mu ntera ya metero 10.000 na 5000, yabonye iyi tike nyuma yo gufata umwanya wa kane mu irushanwa ryasozwaga mu mpera z’icyumweru dusoje aho yakoresheje iminota 31’ amasegonda 45” n’amatsiyerise 82”’ mu ntera ya metero 10.000 mu irushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya 20.
Uyu mukobwa bwari ubwa mbere agiye gushakira itike muri iri rushanwa aho yari yajyanye na bagenzi be b’abanyarwandakazi barimo Nishimwe Beatha(18) na Mukandanga Clementine(7) ariko bo batabashije kugira amahirwe yo kubona amatike agana mu mikino Olempike y’uyu mwaka.
Nyirarukundo Salome (Ufite mikoro) yabaye umukinnnyi wa gatatu uzakjya i Rio uyu mwaka
Uyu mukinnyi usanzwe akinira ikipe ya APR Atletic Club abaye umunyarwanda wa gatatu ubonye itike y’imikino Olempike kuko aje yiyongera kuri Simukeka Jean Baptiste na Mukasakindi Claudette bo amaze kuzibona ahubwo bakaba bari mu bihe byo gukaza imyitozo mu gihugu cya Kenya.
Simukeka Jean Baptiste (Ibumoso) na Mukasakindi Claudette (Iburyo) bari mu myitozo muri Kenya kuko bamaze kubona amatike ajya i Rio
Muri aya marushanwa aba buri nyuma y’imyaka ibiri, abanyakenyakazi bihariye imyanya ya mbere kuko bafashe umwanya wa mbere kugeza ku mwanya wa gatatu. Alice Aprot (30:26:94)yafashe umwanya wa mbere akurikirwa na Jackline Chepngeno (31:27:73) ndetse na Joyline Jepkosgei (31:28:28) watahukanye umwanya wa gatatu.
Dore uko barindwi ba mbere bakurikiranye:
1. Alice Aprot (Ken) 30:26:94
2. Jackline Chepngeno (Ken) 31:27:73
3. Joyline Jepkosgei (Ken) 31:28:28
4. Salome Nyirarukundo (Rwa) 31:45:82
5. Demisa Shure Ware (Eth) 32:14:25
6. Tilahun Yenenesh Dinkesa (Eth) 32:17:38
7. Clementine Mukandanga (Rwa) 33:28:64
TANGA IGITECYEREZO