Umutoza w'Umunyarwanda, Seninga Innocent yagizwe umutoza w'ikipe ya Etincelles FC mu gihe gisigaye ngo uyu mwaka w'imikino wa 2024/25 urangire.
Uyu mutoza yeretswe abakinnyi b'iyi kipe yo mu karere ka Rubavu mu myitozo yo mu gitondo cyo kuri wa Kabiri tariki ya 4 Gashyantare 2025.
Ikipe ya Etincelles FC yari imaze igihe nta mutoza mukuru ifite nyuma y’uko Nzeyimana Mailo wayitozaga yashinjwe guta akazi adasabye uruhushya ndetse ntasubize amabaruwa yandikiwe.
Seninga Innocent yaherukaga gutandukana na Gendarmerie Nationale FC yo muri Djibouti mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma y’amezi ane yari amaze ayigiyemo.
Yatoje andi amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Police FC, Bugesera FC, Musanze FC, Etincelles FC na Sunrise FC.
Yabaye kandi Umutoza Wungirije mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ ndetse ajya yifashishwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu guhugura abandi batoza.
Ikipe ya Etincelles FC yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa 13 n'amanota 14. Iheruka kongeramo abakinnyi 3 aribo Kakule Mugheni Fabrice, Denis Kaweesa na Katumba Edgar William.
TANGA IGITECYEREZO