RFL
Kigali

TI n’umugore we bahamije ko umukobwa wabo atari yamenye ko afite imbunda aherutse gufatanwa

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/06/2016 16:15
2


Mu cyumweru cyashize nibwo Zonnique Pullins, umwana w’umugore wa TI witwa Tiny yafatiwe kuri Hartsfiel-Jackson International Airport afite imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, kuri ubu aba babyeyi be bari kumuvuganira bemeza ko yateruye igikapu akigendera atagenzuye ko harimo imbunda.



Uyu mukobwa w’imyaka 20 yafatanywe iyi mbunda yerekeje gusura umusore w’incuti ye. Biravugwa ko uyu mwana mu minsi ishize ashobora kuba yaraherekejwe na nyina kugura iyi mbunda yafatanywe nyuma yo guterwa ubwoba nabantu batazwi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ngo hari umufana wamukuruye habaye igitaramo mu minsi yashize.

Tiny na Zonnique

Tiny n'umukobwa we Zonnique

Nyuma TI na Tiny banzuye ko umwana wabo akeneye uburinzi ari nayo mpamvu bamuhaye iyi mbunda ngo ajye ayitwaza. Iby'uko yari ayitwaye nta byangombwa bibimwemerera afite, ngo byatewe n'uko atari yateganije kuyitwara agashiduka yayitwaye atabizi ndetse ibyangombwa bifitwe na nyina Tiny.

TI na Tiny

TI n'umugore we Tiny

Kugeza ubu uyu mukobwa yamaze gushakirwa umunyamategeko wo kumuburanira ndetse TI yahise yihutira kuvana uwo mukobwa we ku kibuga cy’indege. Gusa ibi ntibivugwaho rumwe n’abantu batandukanye bemeza ko nta muntu ukwiye gutunga imbunda mu gihe afite uburangare bigeze aho ashobora kwibagirwa aho yayibitse no kuyifata uko yiboneye, ukurikije ibisobanuro byatanzwe n’ababyeyi b’uyu mukobwa.

TI na Zonnique

TI na Zonnique, umwana w'umugore we

TI yigeze gufungwa igihe kigera ku mwaka azira gutunga imbunda, ariyo mpamvu abantu benshi bari gutunga agatoki we n'umugore we gutoza umwana wabo kwitwaza imbunda. tubibutse ko uyu mwana atari uwa TI mu maraso kuko ari uw'uyu mugore we Tiny bakaba barashakanye asanzwe amufite.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mbega 8 years ago
    Mbega TI umugore mubi weeeee!!!!
  • chris8 years ago
    mbega agasura kumugore sogoro wallah!!





Inyarwanda BACKGROUND