Kigali

Oda Paccy atunzwe na muzika nyuma yo gukubitwa iz'akabwana akanga kuva ku izima

Yanditswe na: Abdou Bronze
Taliki:21/06/2016 11:21
3


Iyo uganira na Uzamberumwana Oda Pacifique uzwi ku izina rya Oda Paccy akubwira ko urwego agezeho mu muziki arukesha kwihangana no guhangana n’ibibazo yanyuzemo none ubu agendera mu modoka n’indi mitungo akesha umwuga wa muzika.



Uhuye na Oda Paccy yitwaye mu modoka ye ya Toyota Vitz yaguze mu mafaranga yakuye mu muziki,aje kwiga muri Kaminuza ya Rwanda Tourism University (RTUC), ntiwapfa kwemera ko kurapa yabyinjiyemo abantu bose babimubuza.

Paccy ugeze ku rwego rwo gufatira amashusho y’indirimbo ze mu mujyi w’i Dubai, agaragaza icyizere cy’uko umukobwa nawe ubu ashobora gutungwa n’impano ye. Ubu Paccy abataramwumvaga bose kuko yinjiye mu by’ubuhanzi arapa kandi ari umukobwa noneho bashobora kwemera ko ejo hazaza he hazaba ari heza bishingiye ku kuba yarinjiye mu muziki.

kk

Agitangira guhanga indirimbo ya mbere, Paccy yaciwe intege n’abantu benshi, bose bamwereka ko yayobye atagombaga guhitamo umuziki. Ababyeyi be nabo babanje kumwangira ko ajya mu muziki, ahanini batewe amakenga n’uko we yifuzaga kuwubangikanya n’amashuri, bamubuza kuwinjiramo bakamubwira ko nibura yabanza akarangiza ayisumbuye, nk’uko Paccy yabihishuriye Inyarwanda.com.

Mu kiganiro cyihariye, Oda Paccy yagize ati “Nakuze nkunda umuziki, nkunda indirimbo numva uko biri ngomba kuzaba umuhanzi igihe ntazi gusa nizo nzozi nari mfite zo kuzaba umuhanzi ukomeye kuko nabonaga ba Beyoncé nkumva nanjye ndifuza kuzaba nkawe, ariko ababyeyi banyangira ko mbikora.”

Oda avuga ko impano nta handi yayikuye hatari mu muryango, kuko na nyina yaririmbye indirimbo z’icyunamo. Oda Paccy avuga ko ikintu yishimira kurusha ibindi ari ukuba abantu barakunze impano ye, bakamwereka ko bamushyigikiye.

nnn

Oda Paccy yavutse tariki 6 Werurwe 1990. Ni umukobwa wubaha Imana kandi ukunda gusenga. Ni imfura mu  muryango w’abana babiri. Avuka mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, mu Gatsata. Yize amashuri abanza kuri Ecole Primaire de Gatsata, akomereza ayisumbuye mu cyiciro rusange ku kigo cya Ecole Secondaire de Buringa na APEM Ruli, aza kuyarangiriza ku kigo cya EAV Bigogwe. Ubu yiga Kaminuza muri RTUC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Date8 years ago
    Sinzi niba ibyo atunze abikura mu music!!!
  • kk8 years ago
    erega ababyeyi bareba kure ,nonese ibyavuyemo ntubireba (mbabazi)
  • mukeshimana ornella8 years ago
    pacy courage mwana!natw tukur inyuma!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND