Sunil Bharti Mittal uyobora Airtel ku isi yatorewe kuba umuyobozi wa International Chamber of Commerce, umwe mu miryango y’ubucuruzi yubashywe cyane kandi ikomeye kurusha indi ku isi.
Ni amatora yabereye i Sao Paolo muri Brazil kuri uyu wa kane tariki ya 16 Kamena 2016. Sunil Bharti Mittal, washinze kandi akaba ayobora Airtel ku isi yabaye umuhinde wa gatatu uyoboye International Chamber of Commerce (ICC) mu mateka yayo akaba yasimbuye Terry McGraw uzakomeza kuba Umuyobozi w’icyubahiro wa ICC.
Nyuma yo gutorwa, Sunil Bharti Mittal yavuze ko yishimiye kuba yagiriwe icyizere cyo kuyobora umuryango ukomeye nka ICC ndetse ko azaharanira iterambere ry’ubukungu ku isi binyuze mu kwihangira imirimo byafasha kugabanya umubare w’abatagira akazi ku isi.
Airtel ni yo sosiyeti y’itumanaho rya telefoni zigendanwa ya mbere mu gihugu cy’u Buhinde ikaba iya gatatu ku isi aho ikorera mu bihugu birenga 20 byo muri Asia na Afurika ikaba ifite abakiliya barenga miliyoni 250 ku isi.
Sunil Bharti Mittal w’imyaka 58 ni umwe mu bashoramari bazwi cyane ku isi binyuze mu isosiyeti ye y’itumanaho ya Airtel yashinze akaba anayibereye umuyobozi. Yagiye ahabwa impamyamubenyi z’icyubahiro na za kaminuza zitandukanye zo mu Bwongereza n’u Buhinde ndetse akaba ari umuherwe wa munani mu gihugu cy’u Buhinde nkuko Forbes Magazine ibigaragaza.
Sunil Bharti Mittal ni we muyobozi wa Airtel ku isi
International Chamber of Commerce (ICC) ni wo muryango w’ubucuruzi ukomeye kurusha indi ku isi, ukaba by’umwihariko ufasha abikorera kugaragaza ibitekerezo byabo muri za Leta zo mu bihugu bitandukanye byo ku isi mu by’ubukungu. ICC iharanira uburenganzira bw’abikorera, ikaba ikorera mu bihugu birenga 130 byo ku isi.
TANGA IGITECYEREZO