RFL
Kigali

Active iranyomoza amakuru yo gucika intege

Yanditswe na: Abdou Bronze
Taliki:14/06/2016 12:18
1


Abagize Active, nyuma yo kutitabira irushyanwa rya PGGSS6 abantu bamwe bakemeza ko batakigaragaza nk’ubusanzwe bamwe ndetse bagashyenga ko baba bari mu nzira zo gutandukana, aba basore batatu baremeza ko bahugiye mu mishinga y’indirimbo nshya n’igitaramo kizabahuza n’abandi bahanzi.



Iri tsinda rigizwe n’abahanzi batatu bazwiho ubuhanga mu kubyina,nyuma yo kwigaragaza mu irushanwa rya PGGSS inshuro ebyiri, ariko uyu mwaka ntibahabwe amahirwe yo kwitabira iri rushanwa, hari abemeza ko aba bahanzi basa nk’abacitse intege haba mu gushyira ahagaragara ibihangano bishya no gukomeza kwigaragariza abakunzi babo.

Abantu bemeza ko aba basore bamaze gucika intege bashingira no ku bushyamirane bukunze kubavugwamo aho batumirwa mu bitaramo rimwe na rimwe hakagaragara umwe. N’ubwo benshi mu bakunzi babo babashinja gucika intege, bo ntibabyishinja kuko ngo hari ibikorwa byinshi birimo indirimbo, amashusho n’ibitaramo barimo gutegura akarusho imwe mu ndirimbo yabo Online love ikaba yarageze ahagaragara.

Tizzo umwe mu babarizwa muri iri tsinda aganira na Inyarwanda.com yahakanye gucika intege ati: “Ntabwo ari ugucika intege ahubwo urebye ibyo duhugiyemo n’imishinga y’ingirakamaro ikindi turigaragaza mu bitaramo bitandukanye n’uko ahubwo tutagaragarira rimwe mu gihugu cyose.”

Tizzo kandi yakomeje amara impungenge abakunzi babo abizeza kutabicisha irungu kuko nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo yabo nshya yitwa Online love, ubu bitegura gutaramira abakunzi babo b’i Rubavu.

yyy

Aba bahanzi kandi bamenyekanye cyane ubwo baheruka gukorana indirimbo  “Amafiyeri”  n’icyamamare 'Barnaba Classic’ ukomoka muri Tanzania.

Kanda hano wumve indirimbo yabo nshya Online Love






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Ntakigenda bishinze innyo zaba miss





Inyarwanda BACKGROUND