RFL
Kigali

Gaby yatunguwe n’inshuti ze, arishima, ararira, agira icyo avuga ku mukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/06/2016 17:12
9


Kuri uyu wa 12 Kamena nibwo umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi yizihije isabukuru y’amavuko aho asubiza amaso inyuma kuva avutse kugeza uyu munsi bikamutera gushima Imana no kuyiragiza kugira ngo izamushoboze mu biri imbere.



Kuri uyu munsi w’amavuko ye, Gaby Irene Kamanzi yatunguwe bikomeye na bamwe mu nshuti ze bakorana mu murimo w’ivugabutumwa bwiza (Gospel) bifatanya nawe mu munsi mukuru we. Ibyo byamuteye kwishima cyane kugeza aho bimurenze agira ibyishimo bivanze n’amarira.  

 

Gaby Irene Kamanzi

Rev Kayumba yatewe ubwoba n'amakenga na siripurize bagiye gukorera Gaby Kamanzi

Ni kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kamena, ahagana saa Saba z’amanywa, ubwo Gaby Kamanzi yari yatumiwe mu kiganiro The Power of Praise gitambuka kuri Royal Tv, ni uko izo nshuti ze nyuma yo kubitegurana n’abakora icyo kiganiro aribo Dj Spin, Juliette na Ronnie, zimusangayo mu ibanga rikomeye zinjira mu kiganiro, Gaby atungurwa atyo ibyishimo biramurenga, ararira.

Gaby Irene Kamanzi

Gaby Irene Kamanzi

Kavutse na Musoni Benjamin bari babaye abanyamakuru, umwe yoherezaga amashusho undi inyandiko

Abo bantu b’inshuti za Gaby, umubare munini ni uwo mu itsinda All Gospel Today ryo Gaby Kamanzi nawe abarizwamo. Bamwe mu bitabiriye icyo gikorwa harimo Aline Gahongayire, Kavutse Olivier, Rev Kayumba Fraterne, Janvier Muhoza, Alice Tony, Luc Buntu, Justin Belis, Cubaka, Precious Nina Mugwiza, Elsa Muhayimana, Vainqueur Calvin, Musoni Benjamin, MD, Ronnie, Juliette n’abandi.

Gaby Irene Kamanzi

Gaby yatunguwe cyane no kubona abantu benshi azi bamusanze mu kiganiro bakinjira baririmba

Gaby Irene Kamanzi

Ibyishimo byamurenze

Gaby Irene Kamanzi

Gaby wagaragaje amarira menshi mu maso kubera ibyishimo, hano yarimo kuzimya buji

Gaby Irene Kamanzi

Gaby Irene Kamanzi

Hano yarimo gukata keke'Cake'

Gaby Irene Kamanzi

Gaby Irene Kamanzi

Bafatanyije kuririmba indirimbo ye 'Arankunda'

Byari ibyishimo bidasanzwe muri icyo kiganiro yaba ku ruhande rwa Gaby Kamanzi ndetse no kuri izo nshuti ze dore ko bafatanyije kuririmba indirimbo ye 'Arankunda'. Gaby Kamanzi yashimiye cyane abo bagenzi be bamweretse urukundo, abakangurira gukunda Imana kurushaho, bakajya bitanga cyane ku murimo w’Imana kabone nubwo baba babayeho mu buzima bubi, ariko ko Imana bakorera igihe kimwe izabasubiza ikabakorera byinshi byiza batigeze batekereza.

Gaby Kamanzi yagize icyo avuga ku mukunzi we

Ingabire Gaby Irene Kamanzi ukunze kwitwa n'abakunzi be 'Miss Gospel' na 'Queen of Gospel', ajya kuvuga ku mukunzi we nabwo akamuvugaho mu buryo buzimije, byaturutse ku ijambo rya Aline Gahongayire, ubwo yahaga Gaby Kamanzi igisate kinini cy'umutsima(Cake), akamubwira ko impamvu amuhaye igisate kinini ari uko nta mukunzi yari yabereka kuko iyo aza kuba ahari cyangwa yaramuberetse ngo bari gusangira uwo mutsima yamuhaye.

Aline Gahongayire

Gahongayire ati 'Gaby iki gisate ukirye cyose kuko nta muntu uratwereka'

Aline Gahongayire akiri kuvuga iryo jambo, Gaby Kamanzi yabaye nk’umuciye mu ijambo, atangaza ko umukunzi we ari hafi cyane, yongeraho ko amwizeye mu izina rya Yesu. Ibyo akaba yabivuze ubona akomeje ndetse afite icyizere cyinshi nk’aho kwerekana umukunzi we byaba biri hafi.

Gaby Kamanzi yagize ati ‘Umuntu(umukunzi wanjye) ari hafi ni vuba,ndamwizeye mu izina rya Yesu’. Ibi birahura n’amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Gaby afite umukunzi bafitanye gahunda yo kuzarushingana bitari kera gusa Gaby akaba atari yamutangaza. Gaby Kamanzi atangaje ibi nyuma yaho benshi bafite amatsimo yo nkumenya umukunzi we ndetse hari n'abafite ayo kuzataha ububwe bwe.

Gaby Irene Kamanzi

Janvier Muhoza(wegereye Gahongayire) na MD, banejejwe cyane n'uko Gaby yasubije ku by'umukunzi we

Gaby Irene Kamanzi

Gaby arya kuri 'cake' , Rev Kayumva afite amatsiko yo kureba uko ayirya yose  kandi wenyine

Kavutse Olivier

Afrifame Pictures (reba uri mu ruziga rw'umutuku)nayo yari muri ibi birori

Gaby Irene Kamanzi

Umuhanzikazi Alice Tonny ati 'Iyi foto ngomba kuyisigarana'

Gaby Irene Kamanzi

Gaby Kamanzi asuhuzanya na Kavutse Olivier ukubutse muri Canada

Bafashe amafoto

Bafashe amafoto y'urwibutso bakoresheje amaterefone yabo

Gaby Irene Kamanzi

Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa mu ifoto y'urwibutso

Gaby Irene Kamanzi

Hano basezeraga ku bakunzi ba Royal Tv

Gaby Irene Kamanzi

Gahongayire hamwe n'umuraperi MD

AMAFOTO- Moses Niyonzima/Afrifame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nana8 years ago
    gaby nukuri mbona uri umukobwa wubaha Imana,uzakomerezaho nayo Izakomeza Kukubahisha,nkwifurije kuzagira umukunzi Uhesha nawe Imana icyubahiro,nkwifurije ibyiza byose bituruka kuri Nyagasani,Akomeze kukungerera imyaka yo kubaho,kugirango ukomeze kuvuga ubutumwa bwayo.Happy BD
  • 8 years ago
    Aba nabo bararambiranye
  • Gahunda8 years ago
    Hahaahah ariko aba type baraho rwose ni hatari kubona umuntu wu mugabo ari inyuma yi nkumi ngo bagiye kwizihiza birth day yindi nkumi
  • ineza8 years ago
    Yujuje imyaka ingahe da?
  • hgg8 years ago
    happy birthday yimyaka 34!! olalalalla gira ushake umugabo kbsa
  • 8 years ago
    uyu mukobwa yubaha imana kabisa nagire vuba tuzabutahe tuzinywe reba nawe2016-1981= 35. Iyi myaka ni myinshi Gaby. Nturenze 2017
  • dada8 years ago
    ARIKO SE MURABURA KUMURANGIRA UMUGABO NGO ZA SURPRISE!!! YABAGA MWARI MUZI AGAHINDA MWAMUTEYE!!NTA MUKOBWA USHAJE WISHIMIRA KO BAMUKORERA IZO SURPRISE!!!
  • hh8 years ago
    Mbega ibintu byari bishimishije weee!!!
  • 8 years ago
    Gaby . Imana ikomewe ikubake shenge





Inyarwanda BACKGROUND