Ubuyobozi bwa KIPHARMA, UNIPHARMA,na AGROTECH (Byose byibumbiye muri KIPHAGRU) bufatanyije n’abakozi babo bibutse abari abakozi muri ibyo bigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 uko ari 18.
Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 03 Gicurasi 2016, ubimburirwa n’urugendo rwahereye mu Mujyi wa Kigali, aho ibi bigo bikorera, bagana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Uretse abakozi b’ibi bigo bari barangajwe imbere na Giancarlo Davite uyobora KIPHAGRU, abo mu miryango y’abari abakozi b’ibi bigo nabo bifatanyije nabo muri uyu muhango.
KIPHARMA ni ikigo kiranguza imiti y’abantu naho UNIPHARMA yo ikaba icuruza iyi miti ku buryo bwa’Detail’. AGROTECH nayo ni ikigo gishamikiye kuri ibi byombi , cyo gicuruza inyongeramusaruro n’imiti y’amatungo.
Mu mafoto:Uko uyu muhango wagenze
Urugendo rwatangiriye ahakorera ibi bigo 3
Umuhango watangijwe n'isengesho
Giancarlo Davite uyobora ibi bigo 3 ashyira indabo ku mva ishyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Uwari uhagarariye imiryango y'abari abakozi b'ibi bigo na we ashyira indabo ku mva ishyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Giancarlo Davite yandika mu gitabo gishyirwamo ubutumwa n'abasuye urwibutso rwa Gisozi
Arashyira inkunga ahabigenewe yatanzwe n'ubuyobozi ndetse n'abakozi b'ibi bigo
Nyuma y'uyu muhango, abayobozi , abakozi n'imiryango y'abari abakozi bakoreraga ibi bigo, bafashe ifoto y'urwibutso
TANGA IGITECYEREZO