RFL
Kigali

Kera kabaye,Knowless yagize icyo avuga ku nda ashinjwa ko atwite atangaza n’inkomoko yabyo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/05/2016 9:28
16


Umuhanzikazi Butera Knowless mu minsi ishize nibwo yambikanye impeta n’umukunzi we Ishimwe Clement,bihita bisakara mu itangazamakuru ariko nyuma yaho bikurikirwa n’indi nkuru ivuga ko uyu mukobwa yaba atwite. Nyuma y’iminsi myinshi Knowless Butera yararyumyeho noneho yagize icyo abivugaho.



Mu kiganiro cy’imyidagaduro gica kuri Radiyo Isango Star cyitwa Isango na Muzika, umunyamakuru wacyo Mc Phil Peter yabajije Knowless Butera ibibazo binyuranye. Byinshi mu bibazo Knowless yahaswe byibandaga ku mubano we na Clement umaze hafi imyaka itanu mu ibanga ndetse n'ukuntu yiyumva yambaye impeta ya Clement.

Usibye kandi ibi bibazo, uyu munyamakuru yabajije Butera Knowless icyo avuga ku kibazo cy’inda bivugwa ko yaba atwite kandi ngo akaba yarayitewe na Clement Ishimwe. Nyuma yibyo bibazo Knowless yaboneyeho kugira byinshi atangaza. Butera Knowless aganira na Isango star yabwiye umunyamakuru ko nta byinshi yabivugaho kuko ari ubuzima bwe bwite ati;

Ubundi murabizi usibye no gutwita nibaza ko n'ibyubukwe ni ubuzima bwite bwanjye ariko kugira ngo nce amazimwe nayo magambo yose njye sintwite, gusa nibaza ko niyo nari kuba ntwite atari ikintu cyo kujya ku muhanda ngo wirirwe uvuga ngo njye ndatwite n’ibindi.

knowless

Knowless asanga kuba yaragaragaje ko agiye kurushinga ariyo ntandaro y'ibihuha bimushinja gutwita

Butera Knowless yaboneyeho gutangaza aho akeka ko ababivuga babikura maze mu ijwi rye agira ati;

Murabizi n'ubusanzwe bahereye kera banshinja gutwita nta mwaka washiraga iyo nkuru itavuzwe, ubu noneho bafite icyo bashingiraho uratekereza ko bavuga ibingana gute? Aho niho haturutse amagambo kuko bahereye kera n'ubundi banshinja gutwita kuba noneho babonye ko ngiye kurushinga ndakeka ko ari imbarutso yo kumpamya iyo nda.

Uyu muhanzikazi yasoje ikiganiro yagiranye n’uyu munyamakuru ahakanye ko atwite, abajijwe ibijyanye n’amatariki y’ubukwe asaba abantu kwihangana bakarindira ko azabibamenyesha igihe nikigera. Ahubwo yongeraho ko uko biri kose ubukwe buzaba nyuma yuko ashyize hanze Alubumu ye nshya ateganya gushyira hanze.

REBA HANO 'KO NASHIZE'YA KNOWLESS BUTERA

UMVA HANO KNOWLES AHAKANA IBIVUGWA KO YABA ATWITE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lolo8 years ago
    I just love this girl. Thank God the man you chose seems to me to be principled and well mannered. Many blessings dear
  • 8 years ago
    nushaka ube utwite, ko atari ikinyendaro urababazwa n'iki? ko ufite umugabo, ko wamwemeye bikamenyekana nawe akakwemera, bangahe twibanira tudaciye mu mategeko cy kwa padiri. bagambe
  • nene8 years ago
    Uhh hm bihorere rata mukobwa mwiza nubwo waba utwite ntagitangaza njye mbona cyaba kirimo! Ikibi nuko waba utwite itari iyumukunzi wawe! Abantu nabanyamashyari ababivuga nabatewe ishyari naho ugeze! Bati reka twanduze izina rye! Courage ka bebe! Aho uwiteka akugejeje kuhakumanura bizabavuna!!! Love!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
  • nene8 years ago
    Uhh hm bihorere rata mukobwa mwiza nubwo waba utwite ntagitangaza njye mbona cyaba kirimo! Ikibi nuko waba utwite itari iyumukunzi wawe! Abantu nabanyamashyari ababivuga nabatewe ishyari naho ugeze! Bati reka twanduze izina rye! Courage ka bebe! Aho uwiteka akugejeje kuhakumanura bizabavuna!!! Love!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
  • rwa8 years ago
    Ariko abantu bavunwa numutwaro batikoreye,,,, ese gutwita nicyaha? Byaba byiza kuko mbere yokuba umufasha wamugenzi wawe ikiza mbere nu rubyaro abantu bakunda kwinjira mubuzima bwumuntu cyane ngewe ahubwo numva avaye anatwite byaba arumugisha,,,, noneho byavuye kumvugo yuko arwaye sida bigeze kugutwita Mubuhanzibwe yagize ati Bazavuga ntibajya bashirivuga. Kabebe go ahead kubyo ukora nzakugwa inyuma ubu ntegereze Queens ntakindi
  • Niyo Anastase8 years ago
    Erega ntakitagira imvano kandi umuntu ku giti cye niwe uba uzi ukuri hamwe n'Imana.
  • Gift 8 years ago
    Cherie Butera nabakureke mbere baguhereye gusa ndaguma kukwifuriza ibyiza Umwami Imana irikugutegurira kdi mubukwe turahari tu.
  • Sonia8 years ago
    Ni uko rata, ariko kuki tutakwishimira ikintu nk'iki koko?ngo ni uko ari aba stars niyo mpamvu vie privé yabo yaba ikindi kintu?reka dutange amahoro cyane cyane ko intambwe nk'iyi iterwa na bake.Mwibaze namwe iyo relation yabo batayigira ibanga?aya magambo atewe no kuba babaye engaged gusa, iyo babishyira hanze kare kose bari kubakira?i wish all the best Clément na Knowless kdi keep your private life really private, there's no gain in spreading it.
  • 8 years ago
    sha sinzi wenda ntatwite cg se azayikuramo gusa how she looks ninkaho ayifite kbsa,yarahindutse cyane yaraniyongereye,umumama wese yahita abona ko yahindutse lke umuntu utwite inda nto
  • 8 years ago
    Umukobwa wiyubaha rata,jya wubaha Imana yawe nayo izakubahisha!
  • Mi higo Guy8 years ago
    Oya pe sibyiza ko umuntu runaka yemeza ikintu kugiti cye natwe ngo twongereho ibyacu. Gusa uko biri ukuri guca muziko ntigushye byange bikunde bizamenyekana da.
  • Sandrine8 years ago
    Am not a huge fan wa Knowless ariko nukuri nyuma yino engagement knowless namwigiyeho ibintu byinshi!! Knowless yari umukobwa w ikirara agikundana na Safi ariko aho yakoraniye na Clement yamenye icyo gukora, ntiyambara ubusa nk ababandi bose dusigaye tubona ariko ntibimubuza gukundwa na benshi so icyo navuga nuko yahisemo neza pe! Umukunzi us someone who mature you and makes you a great woman ibyo Clement yarabikoze! Knowless nukuri Imana izabane nawe kandi ntukibagirwe gusenga kuko niyo byose!!
  • Mman prince8 years ago
    yaba atwite cg adatwite ubundi ubwo biturebaho iki? ni ubuzima bwe si ngombwa no kubimenya! courage rata Mwari w'u Rwanda, urashoboyeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!
  • P SAMMY8 years ago
    Ntuko babaye bizajya ahagaragara.
  • Keziah8 years ago
    ako njye abanyarwanda mujya muntangaza.yego nubwo nanjye ndiwe ako hari abakabije. ubwo c Knowless yaba atwite ubundi ubwo biratureba?nukuri tujye tuvugisha ukuri. ibyo haricyo biturebaho cg c bibareba? yaba atwite umwana nuwe na se wuwo mwana, umwana nago ari uwawe, nanubwo uzamugurira amata,nanakimwe uzamukorera,ako kwinjira mubuzima bwabandi nibyo tuzi . ese ubundi muba mwabuze akazi ko gukora?ubwo niba atwite yaba yashimye kwitwa mama kndi niwe azamurera nago yabahamagaye ngo mumurere nanubwo muzamugurira amata.mujye mureka ubutiku tiku,.. ubwo nanumwe yakwicara anasome bibiliya, hubwo kwicara uvuga abantu nibyo muzi.
  • dismas ninahaza5 months ago
    ndabaramukij mwes abanyumv nashak ngiric mvuz nukuvug abobamushinj iyonda atwite nabashakak urubanzagwe rupfa ahubw narushing rugum uwomustar ndamwemer abanzinab ameny bayamariremund





Inyarwanda BACKGROUND