Kigali

Teta Diana ntazi igihe azagarukira mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/05/2016 14:16
4


Umuhanzikazi w’umunyarwanda Teta Diana ni umwe mu bakobwa bamaze kwamamara muri muzika nyarwanda, ni umwe mubakunze kwerekeza ku migane inyuranye y’isi mubikorwa bya muzika. Kuri ubu uyu mukobwa utari mu Rwanda nawe ntazi neza igihe azagarukira mu rwamubyaye .



Aya ni amagambo uyu muhanzikazi yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com mu kiganiro kirekire bagiranye, aha uyu mukobwa yagize ati:” ubu sindi mu Rwanda ariko sinanavuga ngo nzaza ryari cyangwa ryari, kuko isaha ku isaha nabona nkaho ndirimba kandi wenda atari mu Rwanda bigatuma ngenda bityo sinakwirirwa nkubwira ngo nzaza mu Rwanda ryari gusa icyo nzi ni iwacu ndahakunda kandi nzataha.”

Uyu muhanzikazi yavuze ibi abikomoje ku kibazo umunyamakuru yaramubajije kijyanye n’igihe azatahira mu Rwanda dore ko amaze ukwezi mu gihugu cya Sueden aho amaze ukwezi, aganira n’umunyamakuru wacu yagize ati:” maze ukwezi muri Sueden ngiye kuhava mare ukundi mu Bubiligi nyuma nzasubire sueden . “

TetaHaribazwa niba iki gitaramo kitari mubitindije uyu muhanzikazi i Burayi

Uyu muhanzikazi nyarwanda aratangaza ibi byose mu gihe ahamya ko ari kuri uyu mugabane w’i Burayi atunganya zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri album ye nshya, ati :”ikintindije hano ni imishinga y’indirimbo mpafite ndashaka kuhakura ibihangano bifite ireme nkakora itandukaniro ryanjye na Teta wa cyera, ndi gukorana n’abantu bazi ibya muzika ndatekereza ko vuba muzabona byinshi bitandukanye niyunguye mu bihangano byanjye.”

Teta amaze gutangaza ko  atazi neza igihe azazira twashatse kumenya niba atari kubuzwa no kurindira igitaramo cya Beyonce  kizaba mu kwezi kwa karindwi i Copenhagen, uyu mukobwa atubwira ko ntabyinshi yavuga kubijyanye no gutaha kuko atazi neza igihe azazira mu Rwanda, ariko nanone agahamya ko amaherezo azataha.

TetaTeta nawe ntazi igihe azagarukira mu Rwanda

Teta yagize ati:” mu Rwanda ni iwacu, nzataha kuko nkunda u Rwanda gusa icyingenzi si ugutaha gusa ahubwo ni icyo nzaba ntahanye.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Ntabuze ikizungu yaryohereje cyamugumanye, ubundi se yazaga kutumarire iki? Nashugurike
  • 8 years ago
    Andika igitecyerezo cyawe hano...Ntaheza haruta u Rwanda Teta! so .....
  • t8 years ago
    hahahahahaha
  • TONY8 years ago
    hahahahahahah



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND