RFL
Kigali

Reba uko Kigali yagiye ihinduka kuva mu mwaka wa 1960 kugeza muri 2016 mumafoto atangaje

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/05/2016 16:21
7


Umuvuduko w’u Rwanda mu iterambere ukomeje gutangaza amahanga mu gihe mu myaka micye rwabashije kugira aho rwivana ubu rukaba rukomeje gutera intambwe ishimishije kandi inzira y’iterambere ikaba igikomeje.



Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho amwe mu mafoto y’isura y’umujyi wa Kigali kuva mu myaka 50 ishize kugeza muri uyu mwaka wa 2016. By’umwihariko, Kigali nk’indorerwamo y’igihugu, yagiye ihindura isura mu buryo butangaje mu myaka micye ishize, bitewe n’ibikorwaremezo bigenda byiyongera birushaho kongera ubwiza bw’uyu mujyi.

Ni muri urwo rwego Afrifame Pictures yatangiye umushinga wo gukusanya amafoto ya Kigali yo mu bihe bya cyera igafata n’andi mashya y’iki gihe. Abagafotozi bitegereza ya mafoto ya kera, bagasubira aho yafatiwe  bagafata andi bimeze kimwe , mu rwego rwo kwerekana  itandukaniro rimaze kugera aho hantu.

Kuri ubu si ibintu byoroshye kubona amafoto y’ahahise ha Kigali,aya mafoto ya cyera yagiye ukurwa kubantu batandukanye bayafotoye bakayashyira kuri interineti. Uyu mushinga Afrifame Pictures yatangiye uracyakomeza, bityo Afrifame irasaba umuntu waba afite amafoto yo mu myaka ya mbere ya Kigali ko yayaboherereza kuri email: amakuru@inyarwanda.com

Amafoto yose yakoreshejwe ya kera muri iyi nkuru yakuwe ku mbuga zitandukanye za Internet, ntabwo ari umutungo wa Afrifame Pictures. 

 

Kigali City

Ifoto iri hejuru ni Rond Point yo mu mujyi muri za 1960 naho iyo hasi ni muri uyu mwaka wa 2016

Kigali City

Iyi foto ibanza hejuru ntabwo umwaka yafwashwemo uzwi neza, gusa ni mbere gato ya 1994. Aha ni Rond-point nini yo mu mujyi rwagati

Kigali City

Tuzamutse gato, aha ni ahagana muri 2006, hakaba haritwaga gare Routiere du centre ville (gare yo mu mujyi), ubu uhageze wese atangazwa n’uyu muturirwa ubyiga ibicu,wa Kigali City Tower (KCT)

Kigali City

Aha ni muri 2005, ahagana kuri station yo ku musigiti wo mujyi rwagati. Ubu, isuku ni yose, ibiti bitera amahumbezi, umuhanda ucyeye, amazu avuguruye n’ibindi.

Kigali City

Ugana ku Itorero Inkuru Nziza mu mujyi naho harahindutse cyane

Kigali City

Nta wakibagirwa aya matagisi yajyaga i Nyamijos (Nyamirambo) uko yabaga atatse ku buryo bwihariye, umuziki sinakubwira. Ubu byarahindutse. Coaster zituje zifite isuku yihariye, aho ba convayeur batakigomba guhagarara mu muryango bahamagara, cyangwa se ngo bagende bitendetse.

Kigali City

Muri 2012, uwahagararaga mu Gatsata ni uku yarebaga umujyi wa Kigali, nyamara ubu muri 2016 si ko biri.

Kigali City

Reka twigire i Nyamirambo. Iyi foto yo hejuru yafatiwe ahitwa kuri 40 utereye amaso ku muhanda uzamuka uza mu mujyi. Kur’ubu, naho iterambere ntiryahasize.

Kigali City

Ahahoze ishuri rya ETO Muhima mbere harangwaga n’imodoka nyinshi z’amatagisi. Ubu ni ahantu hatuje, kandi harimo gutera imbere.

Kigali City

Aha, uhagaze muri rond-point ya Kimihurura, ukareba umuhanda werekeza kuri MINIJUSTE. Naho isuku yariyongereye, ubu ni umuhanda w’icyitegererezo.

Kigali City

Dusoreje mu mujyi rwagati. Ngaha ku nyubako ya Centenary House uko hari hameze mu mwaka wa 2007. Ubu hiyongereyemo izindi nyubako zigezweho, mbese harahindutse cyane

AMAFOTO:

Jean Luc Habimana & Moses Niyonzima/Afrifame Pictures

Internet







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Apu7 years ago
    Ayo mafoto atagaragara mwayatoraguye hehe?
  • kamali 7 years ago
    Wawuuuu iki gitekerezo nikiza
  • madwedwe7 years ago
    njye ndabona icyahindutse ari ubushobozi bw'ibyuma byahafotoye kurusha ahafotowe
  • karangwa7 years ago
    @Inyarwanda, murabantu babasaza kbsa mugize neza kutwibutsa aho tuva naho tugeze. ubutaha muzongereho naho twifuza kugana byababyiza kurushaho. Iri gereranya (comparison) niryiza cyane biragaragarako iyi Leta yacu ifite gahunda ihamye yokuzamura igihugu for good. Long live H.E P.K na FPR inkotanyi. We will always support you.
  • Mudenge7 years ago
    Iwacu mu cyaro naho muzaze muhafotore muherekane, rwose hasubiye inyuma. Imihanda, inzu zabaturage, amazi, amashanyarazi nibindi byose byangijwe nintambara nanubu ntibirasanwa, aho abaturage bagerageje gusana naho usanga biri hasi yurugero byariho mbere, mugiturage ntamafranga dufite, ubukene ninzara biranuma kbs
  • Ngenzi Hassan7 years ago
    @Inyarwanda.com, ko ndeba mushishikajwe no kwerekana impinduka za Kgl, ntimutubwire aho ayo mafranga yavuye? Ko mudafotora inkweto mwalimu yambaraga kera, ngo muyigereranye niyo yambara ubu?(...Godire murayizi se?). Etaje zabantu kugiti cyabo bayora umutungo wigihugu uko bishakiye mubona zimariye iki abanyarwanda?
  • ntawutwitayeho7 years ago
    Ibifitiye akamaro abanyarda si amatage yabategetsi. Reba mu cyaro ntamuhanda wigitaka ugitunganwa, abaturage inzara iranuma (ntamafranga akigera mu cyaro kubera abarimu+abakozi bo mu cyaro hasi bahembwa intica ntikize), mucyaro ureba abantu bose ukagirango bawraye SIDA nyamara ari inzara, turapfa umusubizo umunsi kuwundi, ubushomeri buranuma kubanyeshuri barangiza. Ubutaha mujye mwandika ibi, naho gufotora ayo mataje, mumenyeko inzara ituremebeje, turi hafi kuza i kgl mukaduha ubusobanuro





Inyarwanda BACKGROUND