RFL
Kigali

The Blessed Sisters bashyize hanze amashusho ya”Smile”bahumuriza abari mu mibabaro-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/04/2016 9:09
1


Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo Our Father, itsinda The Blessed Sisters ry’abakobwa bavukana, ryashyize hanze andi mashusho y’indirimbo “Smile”ikubiyemo ubutumwa bukomeza abantu bari mu mibabaro.



Nk’uko Rebecca Barinda yabitangarije Inyarwanda.com, muri iyo ndirimbo yabo Smile, The Blessed Sisters bahumuriza abantu ko umubabaro n’agahinda bafite, Imana izabahinduriramo umunezero bakongera kumwenyura kandi ko naho umukiranutsi yahura n’amakuba akomeye ate,Uwiteka amukiza muri byose.

The Blessed Sisters

Rebecca na Dorcas nibo bagaragara muri iyi ndirimbo

Muri iyo ndirimbo"Smile" bisobanuye"kumwenyura,hari aho bagera mu nyikirizo bakaririmba bati “He will turn your wearing into dancing, he will waip away, all your tears, you will smile smile smile…smile again”. Mu kinyarwanda bikaba bisobanuye ko Uwiteka azahindura umubabaro wawe mo kubyina, azahanagura amarira yawe yose, uzamwenyura, uzamwenyura,… umwenyure na none.

UMVA HANO SMILE YA BLESSED SISTERS

REBA HANO SMILE YA THE BLESSED SISTERS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joyeuse8 years ago
    NI byo koko Uwiteka azahindura amarira ibitwenge .. Hahirwa Uwizera uwiteka muri Byose. Murakoze kndi Imana ibateze imbere.





Inyarwanda BACKGROUND