Kigali ikomeje kuza mu mijyi iri ku isonga mu muvuduko w’iterambere ku rwego mpuzamahanga mu gihe gito. Ntibisanzwe ko abakora umwuga wo gufotora bakoresha impano yabo mu kwereka isi urwego uyu mugi ndetse n’u Rwanda muri rusange rugezeho
Ubusanzwe abenshi bagenda umujyi wa Kigali bawuzi ku manywa gusa. Inyarwanda Ltd yiyemeje kuzajya yerekana ibyiza bitatse u Rwanda ibinyujije mumashusho binyuze mu mushinga wayo munini wa Afrifame Pictures .Abafotozi (artistes photographe) ba Afrifame Pictures, Jean Luc Habimana na Moses Niyonzima,bahisemo kubereka ubwiza bwa Kigali nijoro dore ko ijya kurisha ihera kurugo.
Aba ba gafotozi bavuga ko umwihariko w’aya mafoto ari uko bayafatiye ku butaka (ground level) bitandukanye n’andi mafoto ajya agaragara afatiwe mu ndege cyangwa mu nzu ndende; ibi bikaba bifite igisobanuro cy’uko ubusanzwe abantu benshi barebera umujyi ku butaka; bityo bakaba barashatse kubereka ibyo amaso yabo ashobora kwibonera (photorealism).Iki ni igice cyambere tukaba tuzakomeza kubagezaho n'ibindi bice ndetse usibye kwerekana Kigali gusa tukaba tuzabereka n'ibindi bice by'u Rwanda.
Reba amafoto ya Kigali nijoro:
Rond-point ihuza inyubako za Grand Pension Plazza, Centenary House na La Bonne Adresse mu mujyi rwagati. Iyi mirongo mubona yaka mu muhanda, ni amatara y'imodoka zinyuranamo zihuta mu masaha y'umugoroba aho benshi baba bavuye ku kazi.
Utitegereje neza, ushobora gutekereza ko uyu muturirwa wa KCT (Keyisiti) ukirigita ibicu. Uku niko amaso y'umuntu ayibona ahagaze ku butaka.
Iyi nyubako y'ibumoso ni inyubako nshya iri kubakwa ruguru ya La Bonne Adresse munsi ya Minisiteri y'imari (MINECOFIN) yitwa Zink Hotel , iri iburyo ni Grand Pension Plazza naho isa n'irimo hagati ahagana inyuma, ikaba inyubako ya ECOBANK yahoze yitwa BCDI
Uyu muhanda uturuka kuri City Plazza ukanyura kuri Centenary House ujya kuri rond-point twavuze ruguru. Inzu mubona ahagana inyuma ni Zink Hotel
Mu maso ya muntu, rebera kure inyubako ndende muri Kigali ya Kigali City Tower mu masaha y'ijoro
Uhagaze Kimicanga, ni uku ureba umujyi wa Kigali ucishije ijisho ahahoze hitwa mu Kiyovu cy'abakene
Aha ni Kimicanga, aho twari duhagaze dufotora ifoto yo hejuru. Hakurya murabona agace ka Kacyiru
Inyubako ya RSSB iherereye kuri Payage, ni uku igaragara nijoro uyirebeye munsi yayo
Izi nyubako ziherereye Payage, nizo zigaragarira hasi mu ifoto yo hejuru
Uyu muhanda ni umuhanda mushya umanuka ahahoze hitwa mu Kiyovu cy'abakene ugahura n'ujya Nyabugogo aho ihurira kuri One Love. Hakurya ni Kacyiru.
Kigali nijoro. Iyi foto yafotorewe ku Gisozi
Uri kure yitegeye Kigali, ni uku inyenyeri z'amatara atatse imiturirwa zimumurika mu maso
Aka gahanda k'ibitaka ni nyabagendwa, kakaba gaca inyuma ya Kaminuza ya ULK, hakurya urahabona amatara y'umujyi
Mu mujyi utajya usinzira: Nyamirambo. Hano ni mu gace kazwi nko kuri 40 aho amatara atajya azima
Uhagaze i Nyamirambo ahitwa kuri Tapis, uku niko Kigali iba isa mu maso yawe
Ikaze i Remera. Aha ni kuri Rond-point yo kwa Rando. Iyi nyubako mubona ihinguka ibumoso ni inyubako yahoze ikoreramo Ndoli Supermaket (ubu bari kuyivugurura); naho ushishoje neza iburyo, urahabona Hotel Chez Lando ihinguka mu biti
Ikaze mu Rwanda. Iri ni irembo rifungurira abanyamahanga inzira yinjira mu Rwanda; ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe. uharebeye i Remera ku Giporoso
Aha ni kuri Gare ya Remera mu masaha akuze y'ijoro aho imodoka zitwara abantu ziba zitakiri mu kazi. Hakurya murahabona amatara yo mu mujyi rwagati
Uyu ni umuhanda w'amabuye umanuka kuri Gare ya Remera ugana mu Giporoso
Uhagaze Kicukiro, ni uku Kigali uyibona mu maso yawe
Ibumoso ni Kicukiro, iburyo ni i Gikondo ureba uhagaze ku ishuri rya KIST
Ku musozi wa Rebero urasa n'ukora ku ijuru
Jean Luc Habimana (ibumoso) na Moses Niyonzima (iburyo) abafotozi bakiri bato ba Afrifame Pictures bakoze aka kazi katoroshye
Uyu mushinga Afrifame Pictures yatangije ukubiyemo ibikorwa byo kwereka abantu aho bari hose ibice binyuranye by'igihugu, mukaba muzakomeza kubona amafoto nk'aya abagaragariza uko ahantu hanyuranye hameze mu Rwanda.Sibyo gusa kuko hari ahantu h'amateka muzagenda mumenya y'ahantu hatandukanye mu Rwanda.
Niba hari ibitecyerezo ushaka gutanga kuri uyu mushinga watwandikira kuri booking@afrifamepictures.com
TANGA IGITECYEREZO