Kigali

Uko Platini yagurishije indirimbo ya Dream Boys kuri Just Family-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/02/2025 9:18
0


Umuririmbyi Bahati Makaca yatangaje ko indirimbo ‘Nashiriyemo’ baririmbye nk’itsinda rya Just Family bayiguriye Dream Boys binyuze kuri Nemeye Platini nyuma y’uko habayeho kutumvikana mu bijyanye n’igihe bari bihaye cyo kuyisangiza abakunzi babo.



Ni indirimbo avuga ko idasanzwe mu rugendo rw’iri tsinda, kuko yatumye bamenyekana cyane ku rwego rwo mu Rwanda, ndetse yabashije no kubambutsa akarere. Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 14 Mata 2018. 

Yagiye hanze nyuma y’imyaka ibiri yari ishize iri tsinda rifashe akaruhuko mu muziki. Mu kiganiro na InyaRwanda, Bahati yasobanuye ko gutandukana na bagenzi be, ahanini byaturutse ku mahitamo ya buri umwe no kuba inyungu yavaga mu bikorwa byabo ntacyo yabashaga kubagezaho. 

Uyu muhanzi asobanura ko "Kuririmba mu itsinda ni byiza, ariko ntacyo bikungura." 

Yasobanuye ko kuba bagenzi be baratandukanye, ariko we agakomeza umuziki, ahanini byaturutse ku buzima yakuriyemo byamusanishaga n'umuziki. Ati "Akazi nzi nakoze mu buzima bwanjye ntakandi, katari ako mu ruganda rw'umuziki w'u Rwanda."

Avuga ko nubwo imyaka irenze umunani batandukanye, ariko rimwe na rimwe akumbura ibihe bagiranaga ubwo babaga bari muri 'studio' bakora indirimbo zabo bwite. Anakumbura kandi ibihe byabo ku rubyiniro cyane cyane ibitaramo bagiye bagaragaramo n'ibindi.

Bahati asobanura ko mu ndirimbo zose bakoze Jimmy niwe wenyine wiyandikiraga ibyo aririmba "Kuko iyo wamuhaga ibindi ngo abiririmbe ntabwo yabishoraga'.

Bahati yasobanuye ko indirimbo ‘Nashiriyemo’ yari iya Dream Boys, nyuma y’uko basiganye, Platini P ahitamo kuyigurisha Just Family kugirango bayikorere.

Ati “Indirimbo yari isanzwe ihari. Yari iya Dream Boys kwa kundi basigana bavuga ngo dusohore iyi, undi ngo iyi, noneho njyewe bari gusigana numva indirimbo mbwira Platini ati iyi ndirimbo wayiduhaye, Platini ati 'muranyishyura' abe macye ariko muyampe. Ndamubaza nti angahe?"

Bahati yavuze ko iyi ndirimbo yari isanzwe ikoze irimo amajwi ya Dream Boys, bagiye muri studio bayiririmba bushya. Avuga ko ariyo ndirimbo yonyine mugenzi wabo Jimmy yaririmbyemo atiyandikiye.

Ati "Ni bwo bwa mbere nabonye Jimmy aririmbye ibintu bamwandikiye. Ni ibanga ariko amafaranga twarayamuhaye?"

Itsinda rya Just Family ryashinzwe mu ntangiriro z'umwaka wa 2009, rigizwe n'abasore bane: Bahati, Kim Kizito, Jimmy na Croidja. Bamenyekanye mu ndirimbo nka "Nshatse Inshuti" na "Nzakwibuka".

Mu mwaka wa 2013, iri tsinda ryahuye n'ibibazo byatumye risenyuka, ariko nyuma y'igihe gito bongera kwihuza, basohora indirimbo "Mureke Agende" bakoranye na Dream Boys mu 2017.

Nyuma y'aho, bagize impinduka mu itsinda, aho bamwe bagiye hanze y'igihugu. Nyuma Bahati akomeza umuziki, ndetse yaje kubaka urugo kuko, yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Unyuzimfura Cecile mu 2023.

Nubwo itsinda rya Just Family ryahuye n'ibibazo bitandukanye, ibikorwa byabo byagize uruhare rukomeye mu iterambere rya muzika nyarwanda.


Bahati aherutse gushyira ku isoko EP yise “Nk’Abasaza” mu gushimangira ko atazigera areka umuziki

 

Bahati yavuze ko indirimbo ‘Nashiriyemo’ bayiguriye Dream Boys binyuze kuri Platini 

Bahati avuga ko Just Family na Dream Boys bari bafitanye umubano wihariye 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA PLATINI P

">  

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NASHIRIYEMO’ YA JUST FAMILY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND