Miss Kundwa Doriane, kuri ubu uri kubarizwa mu mujyi wa Johannesburg muri Afrika y’Epfo, aho yitabiriye amarushanwa ya nyampinga uhiga abandi muri Afrika(Miss Africa Continent), kugeza ubu ari kuza ku mwanya wa kabiri ku manota yo kuri internet mu bakobwa 16 bahatanira iri kamba.
Miss Africa Continent ni amarushanwa agiye kuba ku nshuro ya mbere ku mugabane wa Afrika, iri rushanwa rikaba rishyigikiwe n’amarushanwa akomeye ku rwego rw’isi nka Miss Univers. Biteganijwe ko tariki ya 30 Mata 2016, aribwo hazaba ibirori bikomeye byo gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa, mu muhango uzabera ahitwa Gold Reef City Casino. Mbere y’uyu munsi, kuri ubu abakobwa bari mu myiteguro ihambaye, aho banagenda bakora ibiganiro bitandukanye ku maradio na shene za televiziyo zitandukanye muri iki gihugu n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga, ari nako bafatwa amashusho, ndetse banatemberezwa by’umwihariko mu gace ka Soweto, mu gihe amatora yo kuri interneti nayo akomeje.
Miss Kundwa Doriane yahagurutse i Kigali kuwa Gatandatu yerekeza muri Afrika y'Epfo
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, uyu nyampinga w'u Rwanda 2015, Miss Kundwa Doriane yazaga ku isonga arusha amanota 50, mugenzi we Carissa uhagarariye Angola wazaga ku mwanya wa kabiri, gusa ubu ibintu byamaze guhinduka, dore ko ubu uru rutonde ruyobowe n'umunya-Nigeriyakazi, naho Miss Kundwa Doriane akaba ari ku mwanya wa 2.
Uku niko abakobwa batanu ba mbere bari bakurikiranye, ubwo twakoraga iyi nkuru
Mu kiganiro twagiranye na Miss Kundwa Doriane, yadutangarije ko ashimira buri wese ukomeje kumushyigikira, anaboneraho gusaba abanyarwanda bose babishoboye kumuha amahirwe, akaba yabasha kwegukana iri kamba.Ushaka gukomeza guha amahirwa Miss Kundwa Doriane wakanda hano.
Uramutse wifuza kumenya byinshi kuri iri rushanwa n'inyungu rifite kuri Miss Kundwa Doriane n'u Rwanda muri rusange, wasoma inkuru duheruka gukora, unyuze kuri iyi LINK.
TANGA IGITECYEREZO