Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2016 nibwo inkuru yabaye kimomo ko umuraperi Danny Nanone afunzwe, gusa ubwo iyi nkuru yasakaraga ntakintu na kimwe kigeze gitangazwa uyu musore yaba yazize cyane ko uruhande rwa polisi y’u Rwanda rutari rwigeze rubitangaza.
Nyuma yo kubabwira uburyo uyu musore yatawe muri yombi, umunyamakuru wa inyarwanda.com yashatse kumenya ukuri ku mpamvu nyayo yatumye uyu muraperi rukumbi ubarizwa mu irushanwa rya PGGSS6 ari mumaboko ya polisi, yegera umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali maze adutangariza mu byukuri icyo uyu musore afungiwe.
Dany Nanone kugeza ubu yari umwe mu bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, aho mu nshuro 6 iri rushanwa rimaze guhatanirwa uyu muraperi yabashije kuza mu bahanzi 10 inshuro eshatu, ni ukuvuga mu 2012, 2013 na 2016
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Sup Richard Iyaremye yaduhamirije ko Danny Nanone afunzwe akurikiranyweho gusagarira no kurwanya abashinzwe umutekano. Ati ” Nibyo koko uwo musore ari kuri Sitasiyo ya polisi i Nyamirambo akurikiranyweho icyaha cyo gusagarira abashinzwe umutekano ubwo bari bagiye guhosha amakimbirane yarari hagati ye n’umukobwa bivugwa ko babyaranye.”
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yakomeje abwira umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko Danny Nanone abaye acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ngo habe hegeranywa ibikenerwa ubundi yoherezwe muri parike aho agomba kujya kuburana nkuko bijyenwa n’amategeko.
Abajijwe niba mugihe uyu musore yasaba imbabazi ntacyakorwa ngo arekurwe umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yagize ati” Ashobora gusaba imbabazi wenda uwo mukobwa bakagira uko bakemura ibibazo byabo, ibyo ntawe ubyanze, ariko agomba no kugezwa imbere y’ubutabera agakurikiranwaho icyaha cyo gusagarira no kurwanya inzego z’umutekano.”
Ibi byabaye nyuma y'ubushyamirane bivugwa ko bwabaye hagati y'uyu muraperi n’umukobwa babyaranye, aho bapfa umwana babyaranye, maze inzego z'umutekano zikagerageza kubakiza.
Reba hano amashusho y'indirimbo ye 'Njye ndarapa'
Reba amashusho y'indirimbo 'Imbere n'inyuma' yakoranye na Bruce Melody
TANGA IGITECYEREZO