RFL
Kigali

UBUKWE:Niba uri gutegura ubukwe dore inama 10 zagufasha

Yanditswe na: Inyarwanda
Taliki:23/04/2016 8:24
2


Tugiye kwinjira mubihe by’ubukwe,inyarwanda.com yabashyiriyeho gahunda yo kuzajya ibagezaho bimwe mubintu byafasha abari gutegura ubukwe bwabo kugirango buzagende neza.Sibyo gusa kuko tuzajya tunagerageza gusura bamwe mubantu bakora ubukorikori bujyanye n’ubukwe nk’abakora imitako(decorations),abacuruza indabo,ahantu heza ho gukorera ubukwe,a



1. Kwirinda kwihererana ibintu

Buri wese agomba kumenya ko uwo bagiye gushakana ari ubuzima bwe bwose,akibagirwa ko mbere yabagaho wenyine ariko ubu ukaba ugiye kubana n’undi mutu .Bityo byaba byiza wirinze kugira icyo uhisha uwo mugiye gushakana, cyane ko agize icyo amenya utarakimubwiye yagutera ikizere bityo bikaba byatuma muzabana nabi cyangwa se bikabaviramo gutandukana.

2. Kwiyibagirwa cyangwa se guharirana

Kumenya guharirana ni byiza cyane kuko uwo mugiye kurushingana ashobora kuba yakugira inama irusha iyo wari wigirirye. Aho rero ni ahawe ho kumutega amatwi nawe ukamuha akanya ko kuba yagira icyo agufasha, aha wibuke ko umtwe umwe wifasha gusara.

3. Guhitamo neza garçons na demoiselles d’honneur!

Kumenya guhitamo abazabadonela (garçons et demoiselles d’honneur!) ni ikintu gikomeye mum mipangire yy’ubukwe bwanyu. Abantu babaherekeza mu bukwe baba ari abantu babafitiye agaciro mu buzima banyu nk’imiryango, inshuti n’abavandimwe. Ku by’ibyo rero ni byiza guhitamo abazabadonela muhereye ku mico n’ibyifatire yabo imbere y’abantu kugirango ejo batazavaho babakoza isoni mukicuza impamvu ari bo mwahisemo.

4. Guteganya ubukwe mu gihe kibi

Mu gihe mutegura ubukwe mugomba kwita ku itariki mubuteganyanyaho niba muzabasha kugura ibimenyetso bizajya bibibutsa ubukwe bwanyu birambye birimo nk’amafoto, video impeta nziza izaramba kuko ari ikimenyetso cy’uruundo muba muhanye kizahoraho mu buzima bwanyu. Niyo mpamvu rero mutagomba guteganya ubukwe nta mafaranga ahagije mufite.

5. Kudasobanura neza gahunda yanyu

Mu gihe mutegura ubukwe bwanyu ni byiza gusobanura neza gahunda mufite ndetse mukagaragaza n’abantu mwifuza ko bazagira uruhare muri izo gahunda kugirango zibashe kugenda neza nk’uko mwabiteguye. Mukagaragaza abazakora servisi, abadonela abageni n’ibindi.

6. Kugenzura ku munsi w’ubukwe utararangiza kwitegura

Umunsi w’ubukwe ni umunsi ukomeye cyane usaba kwitegurwa bihagije mbere y’uko uba.Gusa hari nk’abageni bamwe na bamwe cyangwa ababaherekeza muri ubwo bukwe usanga bajya nko kwisokoresha ku munsi ubukwe buri bubereho. Ibi bituma umuntu adatuza muri we kuko aba ahangayikishijwe n’ibyo atari yakora kandi igihe cyamurangiranye. Ni yo mpamvu rero ari byiza ko ubukwe ubwitegura mbere ugakora ibyo wateganyije byose mbere y’uko ubukwe bugera kugirango ubugemo utuje.

7. Kwibagirwa gukora gahunda y’uko ibikorwa bizagenda bikurikirana

Bitewe na gahunda zitandukanye muba mufite , mugomba gukora gahunda y’uko ibikorwa bizagenda bikurikirana hakiri kare, mukagira abantu mushinga imirimo muteganya ko izakorwa mu rwego rwo kwirinda ko hazabaho ibibazo bitunguranye mu gihe cy’ibirori nyirizina.

8. Kwibagirwa gushaka umuntu wizewe mushinga gahunga z’ubukwe bwanyu

Kugirango ubukwe bwanyu bhubashe kugenda nk’uko mwabiteganyije,ni byiza gushaka umuntu wizewe mukamushing a gukurikirana gahunga z’osez’umunsi w’ubukwe bwanyu.azabarera aho mutari ,ababere amaso ndetse akemure n’ikibazo igihe cyose hari ikibonetse.

9. Kwibagirwa intego nyamukuru y’uwo munsi

Bitewe na gahunda nyinshi z’imyiteguro y’ubukwe umuntu aba afite bibaho ku umwe mu bagiye gushinga urugo aheranwa n’imyiteguro akibagirwa intego nyamukuru y’umunsi arimo yitegura. Ibi si byiza rero kuko umunsi uba ugiye kubaniraho akaramata n’uwo wakunze ari umunsi ukomeye ukaba ugomba guhabwa agaciro gakwiye.

10. Gutinza igihe cyo kujya mu kwezi kwa buki

Ni byiza kwirinda guteganya igihe muzagira mu kwezi kwa buki nyuma y’igihe kinini mwarakoze ubukwe kuko uko abantu bagena bamarana igihe bari kumwe hari byinshi bigenda bihinduka mu mibanire yabo.

Niba ukora ibintu byiza bijyanye n’ubukwe ukaba wifuza ko twazagusura watwandikira kuri amakuru@inyarwanda.com ushobora kandi kutwandikira tukazagusura kubukwe bwawe niba witegura kurushinga muri uyu mwaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jmv8 years ago
    ugomba kuvugisha umugore wawe
  • David Nshimiyimana11 months ago
    Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND