Kuwa Kabiri tariki 19 Mata 2016, abantu barindwi bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, bariwe n’imbwa zirabakomeretsa bikomeye bibaviramo kujyanwa mu bitaro, abariwe bakaba barimo abana ndetse n’umusaza w’imyaka 70 y’amavuko.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Emmanuel Kayiranga, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko mu murenge wa Murambi zariye abantu bane, hanyuma mu murenge wa Ngoma zikarya abana babiri, naho mu murenge wa Masoro ho zikaba zarariye umusaza w’imyaka 70 y’amavuko.
Abana bariwe n'imbwa bahise bajyanwa kwa muganga
Kayiranga yagize ati “Izo mbwa zikimara kurumagura bikomeye abo bantu bose harimo n’abana n’umusaza, bahise bakorerwa ubutabazi bajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Rutongo biherereye muri aka karere, bakaba barimo gukurikiranwa n’abaganga.”
Uyu musaza w'imyaka 70 nawe arimo kwitabwaho n'abaganga nyuma yo kuzahazwa n'imbwa
Uyu muyobozi w’akarere yavuze ko iki kibazo kimaze iminsi kigaragara mu mirenge imwe n’imwe muri aka Karere, nk’Umurenge wa Base na Tumba, aho imbwa zo mu gasozi zariye ihene n’intama bigera muri 15 zimwe zigapfa izindi zikavurwa. Izo zagiye zipfa ba nyirazo babujijwe kuzirya kugira kugirango zitabatera ibindi bibazo, ahubwo barazishyingura.
Mu bana batandatu imbwa zariye, harimo n'ukuri muto
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, yavuze ko mu rwego rwo gushakira umuti uhamye iki kibazo kibangamiye abaturage, akarere katumije umuti wica imbwa kugirango bazitege zipfe ntizikomeze kurya abantu n’amatungo.
TANGA IGITECYEREZO