Kigali

Nyagatare: Umuganga n’umuvuzi gakondo bafunzwe bazira abakobwa batatu bahawe imiti ikuramo inda umwe agapfa

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:20/04/2016 8:58
3


Umuganga n’umuvuzi gakondo bo mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba, batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere nyuma y’uko bitwaye mu gikorwa cyo gukuriramo inda abakobwa batatu no kubakurikirana, umwe muri abo akaba yarakurijemo no gupfa inda itaravamo.



Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba; IP Emmanuel Kayigi, yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko uyu muganga watawe muri yombi yitwa Ngarambe Deogratius ufite ivuriro ryitwa Lakai Health Center, akaba yaratawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri ari kumwe n’umugore w’umuvuzi wa Kinyarwanda wahaye abakobwa batatu imiti yo gukuramo inda.

IP Emmanuel Kayigi yagize ati: “Ikibazo uko kimeze, ni abana batatu b’abakobwa bagize ikibazo cyo kunywa imiti ya kinyarwanda bayihawe n’undi mugore mugenzi wabo, banywa iyo miti bashaka gukuramo inda. Noneho rero bamererwa nabi biba ngombwa ko bajya ku kavuriro kitwa Lakai Health Center kari mu murenge wa Karangazi, ako kavuriro ni ak’uwitwa Ngarambe Deogratius. Bagezeyo saa mbiri z’ijoro ryo kuwa Mbere bamubwira ko banyweye imiti yo gukuramo inda ikabakoroga, abashyira mu bitaro abaha serumu, ariko aza kunanirwa bigeze saa saba ajya kuryama abasiga ahongaho. Bakomeje kumererwa nabi rero umwe bigera aho ahaburira ubuzima kubera ko yabuze umwitaho”.

Uyu muvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, yakomeje asobanurira Inyarwanda.com ko uyu muganga Deogratius Ngarambe yagize uburangare ntatabare abari mu kaga bari bamugannye, akongeraho no kuba yarananiwe gukora akazi ke kinyamwuga, aho avuga ko nk’umuntu wabonaga adafite undi umufasha, yagombaga guhamagara imodoka (ambulance) imujyana ku bitaro bya Nyagatare cyangwa ahandi babifitiye ubushobozi bagakurikirana ubuzima bwabo.

Umwe muri aba bakobwa batatu witwa Nyirambonyizanye Claudine yashizemo umwuka umugambi wo kumukuramo inda utarashyirwa mu bikorwa ngo urangire kuko yapfanye n’iyo nda, hanyuma amakuru amenyekanye hatabwa muri yombi umuganga w’ivuriro yaguyemo ukurikiranyweho kugeza ubu icyaha cyo kudatabara abari mu kaga no kuba atarakoze akazi ke kinyamwuga.

Uyu muganga kandi yatawe muri yombi ari kumwe n’uyu mugore uvuga ko yahaye aba bakobwa imiti ya Kinyarwanda yitwa “Ibikorokombe”, aho nawe akurikiranyweho icyaha cyo guha aba bakobwa ibintu bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo, umwe akaba yarapfuye mu gihe abandi babiri ubu bamerewe nabi aho barimo gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Nyagatare.

Ingingo y'164 mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukuramo umugore inda ariko nyir'ubwite atabyemeye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n'itanu (15). Mu gihe babyemeranyijweho, ukuyemo umugore inda agahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Hanyuma ariko ingingo y'165, yo ivuga ko mu gihe ibyakoreshejwe gukuramo inda biteye urupfu rw'umugore, uwabitanze, uwategetse cyangwa uwabirekuye azi icyo bigenewe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n'itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20) niba umugore yaremeye gukuramo inda cyangwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000), niba umugore atigeze abyemera.

Ku birebana n’uyu muganga, nawe ashobora guhanwa n’ingingo y’160 yo muri iki gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko iyo umuganga cyangwa undi mukozi ukora iby’ubuganga, mu kazi ashinzwe, iyo hapfuye umuntu ku bw’umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteganye buke cyangwa ubuteshuke bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Bagiye bazitwara bakazivyara,mureke ubusambanyi murindire abo Imana yabandikiye.muzitwaye naho mubavyare kuko namwe ntibabishe bararetse muravuka.Nkuwo nguwo yashizemwo umwuka emwe ubu ari habi yakiriwe nawamubi.
  • umutoni ratifa8 years ago
    abantu nkabo ntampuhwe bagira bakwiye gufungwa burundu
  • SERUGENDO JOHN4 years ago
    muganga ararengana nibakurikirane uwagakondo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND