Umugore w’imyaka 29 y’amavuko witwa Sami Walton, amaranye imyaka ikibazo cyo kuba yarahindutse imbata y’imibonano mpuzabitsina yifuza gukora inshuro zirenze 10 buri munsi, ibi bikaba byaramushegeshe cyane mu buzima bwe kuko byatumye atakaza akazi ndetse n’inshuti ze nyinshi zikaba zaramucitseho
Sami Walton wo mu gihugu cy’u Bwongereza, ntiyigeze aba imbata y’inzoga n’ibindi bisindisha ndetse ntakozwa iby’ibiyobyabwenge, nyamara yabujijwe amahoro n’ubushake budasanzwe agira bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kuburyo byibuze aba ashaka kuryamana n’umugabo inshuro zirenze 10 buri munsi, ibi bikaba byaramutesheje umutwe cyane mu buzima bwe.
Kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina ku kigero kidasanzwe byamutesheje umutwe
Irari rya Sami Walton, ryamutesheje umutwe kugeza ubwo nta mukunzi bamaranaga kabiri, kuko uwo bakundanaga wese yamusabaga ko bajya baryamana inshuro nyinshi cyane ku munsi bikabateranya, gusa ubu akaba yarabashije kubona umugabo w’imyaka 38 witwa James Keates bamaranye imyaka ine yose, gusa uyu nawe ngo si uko yabibashije ahubwo we aramwihanganira.
Uyu James ubu niwe bamaranye igihe ariko nawe arananirwa hakitabazwa izindi mbaraga
Ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru, kivuga ko uyu mugore yatangaje ko hari bamwe mu bashobora kubyumva bakagirango ni ibisanzwe ndetse bakibwira ko abagabo bifuza abagore bifuza cyane gukora imibonano mpuzabitsina, nyamara ngo ni ikibazo gikomeye cyane. Yagize ati: “Abagabo benshi baba bibeshya, bagatekereza ko byababera byiza gukundana n’umugore wifuza gukora imibonano mpuzabitsina cyane, nyamara nta n’umwe mu bo twagiye dukundana mbere wigeze abasha kubyihanganira. Ndi umunyamahirwe kuba mfite James, ariko nawe si uko afite ububasha bwo guhaza ubushake ngira bwo kubikora, ahubwo aranyihanganira akanyumva”
Uyu mugore akomeza avuga ko mu gihe umugabo we James Keates ananiwe atarabasha guhaza ubushake bwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina, akoresha igitsina cy’igikorano yaguze £1,500, ni ukuvuga arenga arenga 1,500,000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.
Walton yagiye akundana n'abagabo benshi, bagatandukana bitewe n'uko yabateshaga umutwe cyane ashaka imibonano mpuzabitsina ubutitsa
Sami Walton yatangiye kubona ko afite iki kibazo ubwo yari afite imyaka 20 y’amavuko, nyuma yo gutandukana n’umukunzi we bari bamaranye igihe. Kuva ubwo atangira kujya ahora mu ngendo mu bihugu bitandukanye aho yabaga yahanye gahunda n’abantu benshi akagenda akajya akorana nabo imibonano mpuzabitsina ava hamwe ajya ahandi.
Ibi byatumye ahora muri izo ngendo atakaza akazi ke ubuzima butangira kumugora, akajya aryamana n’abantu benshi b’inshuti ze bigatuma anaca inyuma abagore n’abakobwa benshi b’inshuti ze akigarurira abagabo cyangwa abakunzi babo, ibi bikaba byaratumye benshi mu nshuti ze bashwana bamucikaho.
Yiyemerera ko atatinyaga kujyana iwe mu rugo umugabo adafite byinshi amuziho, uretse kuba barabaga bemeranyijwe ko bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina. Mu mwaka wa 2010, nibwo nawe ubwe yaje kwireba asanga arakabije, kuko atatinyaga kugenda urugendo rurerure ajya mu bihugu bya kure, ajyanywe gusa no guhura n’uwo babaga basezeranye ko bazaryamana.
Nyuma yaje kumenyana na James, uyu ahita amenya vuba ko Sami Walton yabaye imbata y’imibonano mpuzabitsinda, amwemerera ko bakundana ariko bumvikana ko bazajya bashaka uko bakemura ikibazo ntakubangamirana. Gusa ngo hari igihe biba bitoroshye cyane cyane nko mu mpera z’icyumweru mu gihe baba batakoze, aho bashobora gukora imibonano mpuzabitsina inshuro zirenze 40.
Mu mpera z'icyumweru, hari igihe we na James bakora imibonano mpuzabitsina inshuro zirenze 40
TANGA IGITECYEREZO