Umugabo w’umunyarwanda witwa William Rwakibibi wari usanzwe utuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, yabonywe yapfiriye muri loji (lodge) yo mu gihugu cya Uganda aho baherukaga kumubona yinjirana n’umugore utaramenyekana kugeza ubu, icyamwishe kikaba kiri gukorwaho iperereza.
Ku mugoroba wo kuwa Kabiri w’iki cyumweru, nibwo uyu mugabo witwa Rwakibibi William w’imyaka 37 y’amavuko, yagiye mu karere kitwa Lyantonde muri Uganda, ajya mu kabari gafite n’amacumbi gahari kitwa ‘Eastland Lodge and Bar’, aho yafatiye ibyo kurya no kunywa hanyuma akanahafata icyumba cyo kuraramo.
Nyuma mu gitondo baje kumusanga yapfiriyemo, bamusangana indangamuntu y’u Rwanda ari nayo yagaragaje umwirondoro we, aho basanze yitwa Rwakibibi William wari utuye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, akaba yari n’umukozi w’ikompanyi ishinzwe gucunga umutekano izwi nka TOPSEC nk’uko ibyangombwa bye bibigaragaza.
Ibyangombwa bigaragaza ko Rwakibibi yari umushoferi muri TOPSEC
Polisi yo mu karere ka Lyantonde yahise itangira iperereza kugirango hamenyekane icyaba cyishe uyu Rwakibibi ndetse banashake uko bamenyesha umuryango we, ariko hagati aho mu cyumba yasanzwemo yapfuye, bahasanze n’imiti isanzwe ikoreshwa mu kwica udukoko ariko ishobora kwica umuntu mu gihe yaramuka ayinyweye, bakaba bakeka ko yaba yariyahuye akoresheje iyo miti.
Arinda Ariho, nyiri aka kabari gafite n’amacumbi kitwa “Eastland Lodge and bar” yabwiye ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda ko Rwakibibi yageze mu kabari ke ahagana saa kumi z’umugoroba zo kuwa Kabiri tariki 12 Mata 2016, akaba ari naho yaje kurara nyuma yo kukanyweramo, hanyuma mu gitondo bakaza kumusangamo yapfuye.
Mu cyumba bamusanzemo yapfuye, hari n'imiti yica udukoko bahasanze
Abakozi b’akabari ngo babyutse mu gitondo bamukomangira ariko ntiyabikiriza, kugeza ubwo nyuma y’amasaha atatu baje kwiyemeza kwica urugi maze bamusangamo yashizemo umwuka. Abakozi bavuga ko ubwo yari muri aka kabari mu ijoro ryo kuwa Kabiri, yari kumwe n’umugore batabashije kumenya.
Kugeza ubu umurambo wa Rwakibibi William wajyanywe mu bitaro bya Lyantonde muri Uganda aho ugomba kubanza gusuzumwa n’abaganga, hanyuma Polisi nayo ikaba ikomeje gushakisha ngo hamenyekane abo mu muryango wa nyakwigendera.
TANGA IGITECYEREZO