Alice Mukarurinda wari ufite imyaka 25 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 yabashije kubabarira Emmanuel Ndayisaba bahoze bigana mbere y’ayo mahano, ariko igihe cy’ubwicanyi cyagera akamwicira umwana we w’umukobwa ndetse nawe akamusiga azi ko yamwishe.
Uyu mugabo wari wariganye na Alice Mukarurinda, ubwo Jenoside yabaga ntiyamugiriye impuhwe nk’umuntu bari kumwe ku ntebe y’ishuri, ahubwo yamwiciye umwana w’umukobwa ndetse agenda azi ko nawe yamwishe ariko nyuma aza kuzanzamuka, n’ubwo yamuteye ibikomere byinshi birimo n’akaboko ke yaciye.
Mukarurinda Alice ubu abana neza na Ndayisaba Emmanuel wamwiciye umwana nawe akamusiga azi ko yamwishe
Iyi nkuru idasanzwe yatangiye gusakara mu bitangazamakuru mpuzamahanga mu mwaka wa 2014 ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, ahagaragazwaga ko ibuhugu byinshi ku isi byananiwe kwiyumvisha intambwe ihambaye Abanyarwanda babashije gutera mu bumwe n’ubwiyunge, bakabasha kubana mu mahoro bakababarirana kandi bakabasha guhurira mu kazi no mu mashuri nta rwikekwe nyamara mbere yo kwicana barabanaga mu buzima bwaranzwe n’ivangura rishingiye ku moko.
Mu mwaka w’1995, Ndayisaba Emmanuel yarafunzwe azira ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, aza gufungurwa mu mwaka wa 2003 ku bw’imbabazi yagiriwe nyuma yo kwemera ibyaha yakoze no kubisabira imbabazi. Nyuma yatangiye kujya yegera imiryango yahemukiye akayisaba imbabazi, muri aba hakaba harimo na Alice Mukarurinda wiciwe umuryango w’abantu 33 bishwe bose abyirebera, muri aba hakaba harimo umwana we w’umukobwa wari ufite amezi icyenda wishwe na Ndayisaba Emmanuel, hanyuma nawe akamutemagura akagenda azi ko yapfuye ariko nyuma akaza kuzanzamuka.
Aha Ndayisaba Emmanuel yari mu rugo kwa Mukarurinda Alice yiciye umwana nawe akamuca akaboko
Nyuma yo gufungurwa akabona Alice kandi yari azi ko yamwishe, Ndayisaba Emmanuel yarapfukamye amusaba imbabazi, undi nawe amara ibyumweru bibiri abiganiraho n’umugabo we, maze aza kumubwira ko amubabariye. Ni ibintu buri wese wumva iyi nkuru agorwa no kwiyumvisha, nyamara Alice we akerekana ko na Bibiliya isaba abantu kubabarirana.
Ndayisaba Emmanuel yatunguwe no kubona Alice kandi yari azi ko yamwishe
Nyuma y’ibyo Ndayisaba yakoreye Mukarurinda muri iki gihe cya Jenoside, ubu babana nk’inshuti ndetse baranaturanye i Nyamata mu karere ka Bugesera ko mu Ntara y’Uburasirazuba. Gusa uyu mugore avuga ko iyo arebye ukuboko kwe kwatemwe muri Jenoside yongera kwibuka ibyamubayeho muri icyo gihe.
Alice Mukarurinda; umubyeyi ufite umutima w'ubutwari benshi bananirwa kwiyumvisha
Uretse kuba Mukarurinda yaracitse ukuboko kwatemwe na Ndayisaba Emmanuel, anafite inkovu nini ku isura aho uyu mugabo yamutemye n’umuhoro akagenda azi ko yapfuye. Gusa ibyo byose ntibyamubujije kumubabarira bakongera kwibona nk’inshuti.
Uku kuboko kwatemwe na Emmanuel Ndayisaba, kujya kumwibutsa ibihe bikomeye yanyuzemo. Aha yari kumwe n'umugabo we iwabo i Nyamata
Uyu Alice Mukarurinda ubu ufite umugabo n’abana batanu, yabaye rumwe mu ngero nyinshi z’umusaruro weze ku bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, aho abiciwe ababyeyi, abavandimwe, abana n’abandi bo mu muryango wabo, ubu bemera kubana no guturana n’ababahekuye.
Ubu ni abaturanyi i Nyamata mu karere ka Bugesera, kandi uwishe yasabye imbabazi n'uwiciwe arazitanga
TANGA IGITECYEREZO