Mugisha Clapton, umusore w'urubavu ruto umaze kumenyekana ku izina rya Kibonke muri filime y’uruhererekane Seburikoko afite byinshi yibuka mu rugendo rwe rw’ubuhanzi by’umwihariko mu gukina filime.
Bwa mbere benshi bamenya Clapton bamumenyeye cyane mu gusetsa by’umwihariko binyuze mu mafoto. Imwe mu mafoto ye yamenyekanye cyane hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ni ifoto aba yicaye ku meza ari kuvugira kuri telefoni, iherekejwe n’amagambo agira ati, “mpa umunota ndacyari ku meza”. Clapton kandi yaje kujya no kuri televiziyo maze akora mu kiganiro cy’urwenya cyiswe The Ramjaane Show ku cyahoze ari Lemigo TV (kuri ubu ni Royal TV), ndetse n'ibitaramo byo gusetsa mu buryo bw'ijambo ry'Imana mu nsengero.
Iyi foto yatumye benshi bamubona nk'impano nshya mu rwenya nyarwanda
Mu bukwe bwa se na nyina, Clapton yabaye kigingi (Bestman) wa se, benshi babibona nk'uwenya yari amaze kumenyerwaho
N’ubwo agenda atera imbere mu buhanzi bwe, kuri ubu akaba amaze kwigarurira abafana batari bake muri filime y’uruhererekane Seburikoko akina yitwa Kibonke, ndetse benshi bakaba ari naryo basigaye bamwita aho agenda hose; hari byinshi yibuka mu rugendo rwe.
Clapton avuga ko kimwe mu bintu atazibagirwa ari umunsi yagiye mu majonjora y’abakinnyi ba filime (Casting) maze abayakoreshaga bakamubwira ko ashatse ibyo gukina filime yabyibagirwa kuko ingano ye itabimwemerera. “ubanza hari mu 2012, hari ahantu hari habereye casting mu mujyi maze Manzi (Kayumba Vianney) arambwira ngo tujyaneyo bashobora kuntora. Nagezeyo maze njya imbere bambaza ibibazo ndabisubiza, maze nyuma barambwira ngo ukuntu ngana ntabwo bijyanye no gukina filime ngo ninshake mbyihorere. Nahise numva ncitse intege cyane ndetse mpita nabyibagirwa dore ko n’ubusanzwe ibintu byo gukina filime cyangwa gusetsa ntari naranigeze mbyiyumvamo kuva cyera.”
Yigeze gucibwa intege ariko ubu ni umwe mu bakunzwe muri Seburikoko. Aha yakinanaga na Nyiramana na Venansiya
Clapton uvuga ko gukina filime no gusetsa atari yarigeze abyiyumvamo kuva cyera ubundi yumvaga azakora iki?
Clapton ati, “Njye kuva cyera numvaga nzaba umuririmbyi ukomeye. Hari n’indirimbo nakoze cyera ariko sinazishyira hanze."
Ese ko waciwe intege zo gukina filime, waje kubigarukamo gute?
“Icyo gihe byamvuyemo burundu numva ko nyine atari ibintu byanjye, ariko ntangira utuntu two gusetsa ubwo nibwo abantu bagiye babona nanakina filime neza cyane cyane comedy, maze bagenda babingaruramo nanjye nsanga koko ndabishoboye.” – Clapton
Clapton avuga ko umukinnyi wa filime afata nk’ikitegererezo kuri we ari Gratien Niyitegeka banakinana muri filime Seburikoko. “Nakuze mbona uyu mugabo, nkabona ibintu akora ni ibintu bye koko. Ni ibintu bimurimo kandi birimo ubuhanga. Numvaga rero nazamukurikiza nkaba nkawe. Naje no kugira umugisha mpura nawe turanakinana. Guhura nawe byabaye nko gukabya inzozi zanjye. Njye niwe mfatiraho urugero kuko ni umuhanga ibyo akora bimubamo.”
Guhura na Gratien byasaga nk'aho ageze ku nzozi ze. Aha ari kumwe na Gratien (Seburikoko) na Leo (Kadogo) bakinana muri Seburikoko
Clapton asaba abantu by’umwihariko urubyiruko bafite inzozi kudacika intege kabone ibyo waba wahuye nabyo byose byaziguca. Mu rugendo rwe rwo gusetsa, mu minsi mike Clapton avuga ko agiye gutangiza ikiganiro cy’urwenya yise “FunnyMe with Clapton” kuri televiziyo nshya igiye gutangira mu minsi iri imbere ndetse akaba azajya anakora utuvidwo tugufi two gusetsa.
TANGA IGITECYEREZO