RFL
Kigali

Wari uziko Kiefer Sutherland uzwi nka Jack Bauer muri “24” ari umuririmbyi? Reba indirimbo ye ya mbere

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/03/2016 14:33
3


Benshi bamumenye nka Jack Bauer muri filime y’uruhererekane “24” nk’umukinnyi w’imena Jack Bauer. Kiefer Sutherland ukomoka mu gihugu cya Canada, ku myaka ishyira 50 yamaze kwinjira mu muziki mu njyana ya Country aho yashyize hanze indirimbo ye ya mbere, “Not Enough Whiskey”.



Amashusho y’iyi ndirimbo ye ya mbere amaze iminsi 2 agiye hanze, mu gihe ari kwitegura gushyira hanze alubumu ye ya mbere izagera hanze mu mpeshyi. Muri iyi ndirimbo, mu ijwi riremereye risanzwe rimenyerewe ku baririmbyi b’injyana ya Country nka ba Kenny rogers, n’imyambaro isanzwe izwi nk’iya Cowboys imenyerewe kuri aba baririmbyi, Jack Bauer aba avuga uburyo abantu bashyira inzoga imbere nk’igisubizo cy’ibibazo byabo mu buzima, kandi atari byo.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo aba aririmba ati:

“THERE’S NOT ENOUGH WHISKEY IN THE WORLD TONIGHT
NOT ENOUGH WHISKEY FOR YOU TO SEE THE LIGHT
NOT ENOUGH WHISKEY TO MAKE IT ALL ALRIGHT
IT’S TIME FOR YOU TO SAY GOODNIGHT.”

Tugenekereje mu Kinyarwanda:

“KU ISI YOSE NTA NZOGA (WHISKEY) IHAGIJE IHARI IRI JORO

NTA NZOGA IHAGIJE IHARI YAGUFASHA KUBONA URUMURI

NTA NZOGA IHARI YO KUGUFASHA KUMERERWA NEZA

IKI NICYO GIHE CYO KURYAMA.”

Mu minsi 2 aya mashusho amaze ageze hanze, benshi mu bakurikirana ibijyanye n’umuziki bakiriye neza iyi ndirimbo ye ya mbere. Ikinyamakuru SavingCountryMusic.com gikora ubusesenguzi ku muziki w’iyi njyana gakondo y’abanyamerika kivuga ko iyi ndirimbo ari nziza cyane. Mu magambo ataka iyi ndirimbo, iki kinyamakuru kigira giti “Not Enough Whiskey ya Kiefer ni nziza cyane. Ni indirimbo ya gakondo, ikoze neza ndetse nk’uko byagaragaye ku bakinnyi benshi bagiye bajya mu muziki, Keifer ntakwiye kugira ikibazo ku kibazo cy’ubucuruzi bw’iyi ndirimbo kuko n’ubundi sicyo yaje agamije agamije.”

Kiefer yabwiye ikinyamakuru Rollingstone ko iyi ndirimbo kimwe n’izindi zose ziri kuri iyi album ye ya mbere ari ubuzima bwe bwite aririmba . “nagiye mbona byinshi biza mu buzima aho icupa rimwe, 2, 3 ya Whiskey ntacyo agufasha ngo bikemuke. Nk’uko iyi ndirimbo ibivuga, iyo ibyo bihe byaje ni ngombwa ko umenya ko ugomba gushaka ubundi buryo ubyitwaramo. Nizeye ko abantu benshi ariko babyumva.”

REBA AMASHUSHO YA "Not Enough Whiskey"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • angela8 years ago
    hahaha.Je m'appelle Jack Bauer, Je suis agent fédéral!!! Who knew this guy can sing?? Anyway, he has a nice voice in country music.
  • dusengimana vedaste8 years ago
    komerezahomuduhe.Izohiti
  • 8 years ago
    Congratulation Bauer





Inyarwanda BACKGROUND