RFL
Kigali

Rugangura Axel wamamaye mu kogeza umupira kuri Radiyo, ni muntu ki?

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:22/03/2016 17:44
31


Rugangura Axel ni umwe mu banyamakuru bakunzwe mu bogeza umupira w’amaguru, cyane cyane shampiyona z’i Burayi. Nubwo amaze imyaka 4 akora umwuga w’itangazamakuru, ngo we yumvaga azaba umuganga . Abamwumvise bwa mbere yogeza umupira nibo batumye abikomeza.



Shampiyona z’i Burayi zifite abakunzi benshi, Premier League yo mu Bwongereza bikaba akarusho. Axel Rugangura nk’umwe mu bogeza iyi mipira kuri radiyo Falsh afite abakunzi benshi banakunze kudusaba ko twabagezaho bimwe mu bimwerekeyeho.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na inyarwanda.com , Rugangura yatunyuriyemo uko byagenze ngo atangire kogeza umupira kuri radiyo, aho bakomora amagambo bakoresha bogeza imipira, icyo bimaze kumugezaho,…

Axel Rugangura yavukiye i  Bujumbura  mu gihugu cy’Uburundi tariki 30 Gicurasi 1989. Amashuri abanza yayigiye  mu Mujyi wa Kigali ku ishuri ribanza rya APAPER, icyiciro rusange acyigira kuri IPM(Institut Paroissial de Mukarange), ikindi cyiciro acyigira muri APADE. Amashuri ya Kaminuza, Rugangura yayize muri NUR(National University of Rwanda) mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho icyitwa SJC(School of journalism & Communication), aharangiza muri 2012.

Abamwumvaga nibo batumye akomeza akazi ko kogeza umupira

Muri 2012 ubwo yari ari kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru (Stage) kuri Radio Contact, nibwo Rugangura Axel yatangiye  kogeza umupira, ahera ku gikombe cy’Uburayi(Euro). Kuba yari azi abakinnyi benshi ndetse n’amakipe atandukanye, ngo nibyo byatumye atangira kogeza umupira , abikomeza bitewe n’imbaraga yatewe n’abamwumvaga.

Axel

Axel Rugangura mu kazi

Ati “ Twogeje icyo gikombe, abanyumvaga icyo gihe bambwiye ko mbifitemo impano, bansaba kuzabikomeza numva biranshimishije mbikomeza gutyo kugeza n’ubu nkaba nkibikora.”

Yumvaga azaba umuganga

Iyo ubajije Rugangura niba akiri umwana muto yarumvaga azaba umunyamakuru wogeza umupira , agusubiza ko atajyaga abitekereza.

Ati “ Ubundi numvaga nzaba umuganga, nkajya mfasha abarwayi babaye kuko numva nifitemo impano yabyo.Kogeza umupira natangiye kubikunda ninjiye mu itangazamakuru ry’imikino, ariko nkiri muto, ntabwo narinziko nzabikora, nikundiraga kuganira iby’umupira gusa. Ndabyibuka muri  1997-1998 ubwo habaga igikombe cy’isi cyatwawe n’Ubufaransa nibwo natangiye gukunda cyane kuganira ku mupira.”

Nubwo awogeza ariko ngo na we yakinaga mu b’inyuma

Ukurikije uko yogeza umupira, biragoye ko wagirana ikiganiro na Rugangura ukibagirwa kumubaza niba na we yarigeze nibura kuwukina. Rugangura avuga ko na we yigeze gukirana umupira w’amaguru ariko aza kubihagarika kubera amasomo.

Ati “ Umupira narawukinnye nkiri muto. Nakinaga aho bita kwa John ku Kicukiro. Icyo gihe nakinaga mub’inyuma kuri 2. Ariko uko imyaka yagiye yicuma nagiye mbigabanya kubera amasomo.”

Gukwakwanya, Gucabiranya, …amagambo bakura mu bitabo

Rugimbana Theogene agikorana na Axel Rugangura kuri Radio Flash FM nibo bakunze kuzana amagambo atamenyerewe cyane na benshi, bakayakoresha bogeza umupira. Muri ayo harimo’Gukwakwanya’, ‘Gucabiranya’, n’andi atandukanye. Kubwa Axel Rugangura ngo aya magambo nubwo benshi bayibazaho ariko arasanzwe.

Ati “ Amagambo dukoresha twogeza umupira ni amagambo asanzwe aba mu rurimi rw’Ikinyarwanda nubwo benshi baba batayazi. Iyo ugenda usoma nk’ibitabo bivuga ku buvanganzo n’umuco nyarwanda, usangamo inyunguramagambo, ugahera aho wumva byanahura cyane  n’ibikorwa bimwe na bimwe bibera mu mukino w’umupira w’amaguru , icyo gihe ukagerageza kugenda ugabanya amagambo ari mu ndimi z’amahanga ugakoresha ay’ikinyarwanda  kuko abenshi baba batumva n’izo ndimi zindi.”

Kogeza umupira , akazi kamaze kumugeza kuri byinshi

Mu myaka 4 amaze akora akazi ko kogeza imipira y’amakipe y’iburayi cyane cyane iyo mu Bwongereza, Axel Rugangura ahamya ko bimaze kumuhindurira ubuzima.

Ati “ Kogeza umupira bimaze kungeza kuri byinshi. Birantunze mu buzima bwa buri munsi, bituma mfasha umuryango wanjye ariko icy’ingenzi cyane  si  amafaranga cyangwa ibintu , aka ni  akazi gatuma umenyana n’abantu benshi mu gihugu hose. Burya kugira abantu nibwo bukungu bwa mbere buruta ibindi byose. Kogeza umupira bigufasha kugira inshuti nyinshi cyane kandi zagufasha mu buzima. Ubu mfite inshuti mu ntara zose z’igihugu, aho najya hose , nta kibazo nahagirira ngo mbure umfasha, urumva ko ibyo ntacyo wabinganya.”

Ni umufana wa Kiyovu Sports na Milan AC

Nubwo akunda kogeza imipira yo mu Bwongereza ngo nta kipe ahakunda ahubwo afana Milan AC yo mu Butaliyani ndetse na Kiyovu Sports hano mu Rwanda.

Agiye gutangira no gukora ikiganiro kuri Televiziyo

Rugangura

Hashize ibyumweru 2 igitangazamakuru cya Flash akorera gitangije na televiziyo. Rugangura Axel avuga ko mu minsi izaza, abakunzi be bazatangira kumubona no mu biganiro bica kuri televiziyo.

Ati “ Mu minsi iri imbere  birumvikana nyuma yo gutangira kwa Flash TV, nzajya nkora n’ibiganiro kuri Televiziyo. Nzajya nibanda ku biganiro bisanzwe by’imikino n’imyidagaduro.”

Niba na we ufite undi muntu uzwi, ukunda wumva twazakugezaho amwe mu mateka ye, watwandikira kuri info@inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ok8 years ago
    nisawa kabisa nakomerezaho turanwemera
  • 8 years ago
    Axel big up ni Fred twararerankwe
  • AIME8 years ago
    naho naho mzee courage but don,t forget R.C NYAGATARE
  • 8 years ago
    Hhhh axel courage Musore turashaka no kuzakumva kuri BBC udukubita Analyse Big up to u
  • 8 years ago
    Babuze ibyo bakora
  • Samuel UYISENGA8 years ago
    Muzadushakire amateka ya RUTAMU Elie Joe. Asante. Courrage kuri Axel
  • PRUDENCE8 years ago
    AZAZE TURUSHANWE,GUSA NTI BIG UP IBINTU BIBA ARI UBURYOHE IYO ARI MATCH ZIKOMEYE NTA KIPE MFANA NIYUMVIRA UMUSZA
  • 8 years ago
    Axel courage wangu, ibyo ukora turabyiwhimira cyane
  • Amanda8 years ago
    Nanjye ndi mubategereje kumubona kuri TV, ni umutaramu cyane.
  • jeandamour8 years ago
    dukeneye namateka ya Rutamu
  • mavuba8 years ago
    yego rata Axel uri umuntu w'umugabo usibe babiyemezi ngo niba ............ Ru na fo ...... Zone da!!!!!
  • mavuba8 years ago
    yego rata Axel uri umuntu w'umugabo usibe babiyemezi ngo niba ............ Rug na fo ...... Zone da!!!!!
  • Ally8 years ago
    Uyu mutype nange ndamwemera,numvise afite umwihariko kbsa,arankurura nkifuza kumubona.keep the talent up brother
  • Musabeyezu Eric8 years ago
    Uyu mukwakwanyi arashwanyaguza kbs.courage Ibintu n'uburyohe utarakwemera ntarakumva nakubona azemera.
  • adb8 years ago
    Twiganye kuri ADB Nyarutarama ni umuntu mwiza nicyo gihe yafana kiyovu sport courage wangu
  • JP8 years ago
    RUTAMU ELIE JOE
  • JP8 years ago
    Ndashaka muzatugezeho amateka ya Rugimbana Thoogene nukuri muzaba mukoze
  • KM8 years ago
    Ko mutavuze n'udukoryo se? Ariko Axel azanabitwibwirire ukuntu yafunzwe azira gufata ku bintu by'umugore w'abandi(usanzwe afite umugabo) nk'aho yari yabuze inkumi kweli!! Koko n'ukuntu benshi bakwemera ariko bakakumva wagiye gusenya urugo rw'abandi!! Ubwo nawe nushaka uwawe bakabigukora ntuzaba usaruye ibyo wabibye?
  • Bizimungu samuel8 years ago
    Axicel komeza utereimbere kabisaa!!!!
  • kavukire alex8 years ago
    cool kbsa!"!! Bayingana david nawee muyamanuke sanaa





Inyarwanda BACKGROUND