Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, nibwo umuhanzikazi Teta Diana yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri Amerika aho agiye gutaramira abanyarwanda n’inshuti z’ u Rwanda bazitabira ibiganiro byiswe “US Rwandan Diaspora Women Convention”, umutumirwa w'umunsi akaba umufasha wa Perezida wa Repubulika y' u Rwanda
Igikorwa Teta Diana yagiyemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kizabera mu mujyi wa Washington DC tariki ya 19 Werurwe 2016 ari naho uyu muhanzikazi azataramira abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zizaba zitabiriye ibi biganiro bizaba byanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame; madamu wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda; Paul Kagame.
Teta Diana yurira indege yerekeje muri Amerika aho agiye gutaramira i Washington Dc
Asezera ku bakunzi ba muzika ye n'inshuti ze muri rusange, Teta Diana yatangarije abanyarwanda abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ko agiye muri Amerika ndetse ko nyuma y’icyumweru aribwo azaba yagarutse mu mujyi wa Kigali.
Igikorwa Teta Diana azaririmbamo kazaba tariki ya 19 Werurwe 2016
Uyu muhanzikazi yerekeje muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu gihe nta gihe kinini gishize avuye mu gihugu cya Senegal aho yari yagiye gutaramira abanyarwanda bari bitabiriye ihuriro ryiswe “NextEinsteinForum2016” akanahahurira na bamwe mu bahanzi bakomeye ku rwego rwa Afurika, umwe mu bo uyu mukobwa yagaragaje ko yishimiye akaba ari icyamamare Ismail Lo.
TANGA IGITECYEREZO