Heaven Bukuru wo mu itsinda The Worshipers n’umukunzi we Annet Uwibambe bambikanye impeta basezerana imbere y’Imana n’abantu barahirira kubana akaramata. Ibyo byabaye kuri uyu wa 13 Werurwe 2016 mu birori byabereye mu mujyi wa Kigali bikitabirwa n’abantu benshi barimo n’ibyamamare mu muziki byiganjemo abo mu muziki uhimbaza Imana.
Senderi International Hit ni umwe mu bantu bitabiriye ubwo bukwe aho yari mu ruhande rw’umukobwa dore ko ari mwene wabo wo kwa Se wabo. Mu muhango wo kwiyakira wabereye Kimironko mu rusengero Four Square Gospel Church, Senderi yazanye n’itsinda ryo ku ruhande rw'umukobwa ryaje gutanga impano n’uko aririmbira abageni mu ndirimbo y’urukundo yitwa “Icyumvirizo”abari aho bose baramwishimira.
Heaven n'amatsiko menshi ashaka kureba mu maso h'umukunzi we Annet
Senderi yaririmbiye abageni indirimbo ye Icyumvirizo
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Senderi International Hit yavuze ko yishimiye cyane uburyo abakristo bamwakiriye ndetse ashimishwa n’uburyo ubukwe bw'abarokore buba ari ubwa gihanzi ubona bumeze nk’igitaramo. Avuga ko yishimye cyane agatungurwa no gusanga abakristo bakunda indirimbo z’urukundo ziririmbiwe mu bukwe. Abajijwe icyo apfana n’abageni bakoze ubukwe, yavuze ko Annet ari mwene wabo wo kwa Se wabo.
Heaven yambika impeta umukunzi we
Usibye umuhanzi Eric Senderi waririmbiye abageni,abandi bahanzi b'ibyamamare biganjemo abo muri Gospel babwitabiriye hari Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Aime Uwimana, Didier Ntwari, itsinda Ibikwerere, The Worshipers, umuhanzikazi Hope Kalinda n’abandi barimo abapasiteri, Miss Irene Muhikira Nyampinga wa INILAK n'abandi bagaragaye mu itsinda “All Gospel”ubwo bashyikirizaga Heaven impano bamugeneye.
Abo mu itsinda All Gospel batanze impano kuri Heaven na Annet
Ubwo bukwe bwa Heaven na Annet bwaranzwe n’udushya twinshi. Mu kwifotoza abari bambariye abageni (Parrain na Marraine) bagaragaye bari mu byishimo bidasanzwe bamwe bakeka ko nabo baba bakoze ubukwe cyangwa se bakaba basanzwe bakundana. Akandi gashya ni uko Heaven yaririmbiye umugore we Annet indirimbo y’urukundo yuje imitima myinshi, umukobwa bikamurenga amarira akamushoka mu maso.
Heaven yaririmbiye umugore we agira ibyishimo bivanze n'amarira
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Heaven yavuze ko afite ishimwe rikomeye ku Mana kuko yamukoreye ubukwe bwiza, ibirori byabo bikaba byiza cyane kurenza uko we yabitekerezaga. Heaven akoze ubukwe nyuma y’amezi make akoze impanuka ya moto akavunika akaboko ariko ubukwe bukaba bwarabaye karakize.
Andi mafoto yo mu bukwe bwa Heaven na Annet
Bifotoje barebana akana mu ijisho
Abageni bari mu modoka
Heaven na Annet binjira ahabereye Reception
Ubwo bukwe bwatashywe n'abantu batandukanye
Senderi yari yatashye ubukwe bwa mwenewabo Annet
Abageni barambitsweho ibiganza barasengerwa
Abo mu muryango w'umukobwa barimo na Senderi batanze impano
Ubukwe bwasojwe n'umuhango wo gutwikurura
AMAFOTO- Mukeshimana John
TANGA IGITECYEREZO