Papa Francisiko yasabye ko hashyirwaho ingamba zo kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana

Iyobokamana - 15/01/2025 3:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Papa Francisiko yasabye ko hashyirwaho ingamba zo kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana

Mu ijambo yagejeje ku bakirisitu, Papa Francisiko yasabye ko hashyirwaho ingamba zifatika zo kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana mu rwego rwo guharanira iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'abana.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Catholic News Agency ivuga ko Papa Faransisiko yasabye ko muri iki gihe abakuru bagomba gufata inshingano zo kurinda abana babo mu byo bakora byose, kandi ko bakwiriye kugira uruhare mu kubungabunga uburenganzira bw’abana.

Papa Francisiko yagize ati: "Ntidukwiye kuba abafatanyabikorwa mu gushimuta abana, n'ubwo tutabikora ku bushake. Reka dufate inshingano mu byo dukora byose kandi dukomeze gushyigikira imishinga yubahisha icyubahiro n'uburenganzira bw'abana."

Papa yanasobanuye ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo abana bafatwe neza, barindwa ingaruka zikomoka ku bukene bw'imiryango bakomokamo, ndetse n'uburenganzira bwabo bugahabwa agaciro.

Akomeza asaba ko abantu bose bagira uruhare mu kurwanya ibikorwa byose bishobora kubangamira imibereho myiza y’abana, kandi ko imiryango ndetse n'inzego zose zishinzwe kurengera uburenganzira bw’abana zigomba gufatanya mu gutanga ubufasha no guhashya imirimo ivunanye ikoreshwa.

Papa Francisiko yibukije abakirisitu ko bakwiriye guharanira iterambere ry’ubuzima bwiza bw'abana, kugira ngo babeho batekanye kandi bategurirwe ejo hazaza heza.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...