Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo Umuhanzi ,umunyarwenya akaba n’umushyushyarugamba(MC), Bisangwa Benjamin Nganji yasezeranye kubana akaramata na Ufitinema Yvette bamaze imyaka 2 bakundana.
Ku itariki 06 Gashyantare 2016 nibwo Ben Nganji yasabye anakwa Ufitinema Yvette, umuhango wabereye kuri Tropicana ku Kicukiro. Kuri uwo munsi kandi ninabwo bombi basezeranye imbere y’Imana muri Paroisse ya Kicukiro Catholique biyemeza kuzabana ubudatana.
'Hobe wowe nahisemo mu bandi'
'Akira impano nakugeye kuri uyu munsi utazibagirana mu buzima bwacu'
Ibi nibyo bita kurebana akana ko mu jisho
'Ntuzagira irungu mu rwacu'
Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com , Ben Nganji yatangaje ko yishimiye gushinga urugo kuko hari byinshi kuriwe bigiye guhinduka. Ati “ Ubu ubuzima bugiye kugenda neza kurushaho, hari urwego rw’imitekerereze umuntu aba avuyemo agiye mu rundi. Hari urundi rwego uba ugiye kwagukamo, ukaba umugabo kurusha uko wari uri, sosiyeti nayo igahindura uko yakwibwiraga cyangwa yagufataga. Umugore wanjye azamfasha mu iterambere, mu mitekerezere, no kwiyubaka, kuko ubu si nkiri nyakamwe. “
TANGA IGITECYEREZO