Kigali

ADEPR-Abasengeraga muri shitingi biyujurije urusengero rwa miliyoni 74-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/01/2016 20:57
2


Abakristo ba ADEPR muri Paruwasi ya Kageyo, mu Karere ka Gicumbi biyujurije urusengero rusimbuye ihema bahoze basengeramo. Bavuga ko rugomba guhoramo icyubahiro cy'Imana n'ubwiza bwayo.



Aba bakristo bagera ku 1300 batangaje ko bishyize hamwe bararwubaka bamwe batanga amafaranga, abandi batanga imirima yahingagwamo ibyagurishwaga hakaboneka amafaranga yo kubaka, abandi batanga inka n'amatungo magufi n'ibindi. Umukristo wa Kageyo yatangaje ko ukorera Imana atiyobora, ati

Nk'uko twatanze amafranga yacu mu kubaka iyi nzu y'Imana, tuzabihemberwa. Nukorera Imana ntukayikorere udatanga ibyo ufite kuko nta wiyobora mu kuyikorera cyane ko ari yo ibiduha. Gukorera Imana ntibigombera kuba utunze ibyagusagutse cyangwa ngo ube ukize, bisaba umutima uzi icyo gukora.

Abakristo bakomeje batangaza ko inzu y'Imana igomba guhoramo icyubahiro n'ubwiza bwayo, biyujurije kandi ibiro bizajya bikorerwamo n'ubuyobozi bwabo ndetse n'inzu nini izajya yakira abashyitsi igizwe n'ibyumba bine na sallon.

Umushumba wa Paruwasi ya Kageyo, Butera Sylvere yatangaje ko izi nyubako zose hamwe zabatwaye miliyoni 74,273,000 z'amafaranga y'u Rwanda, anasobanura uko batangiye, ati "Abakristo bacu batangiye basengera mu cyumba cy'amasengesho muri SOS (Gicumbi), nyuma tugura ikibanza tugishingamo ihema twasengeragamo imbeho ikatumerera nabi rimwe na rimwe kuko hari nko kanze. Mu 2006 twishyize hamwe twubaka fondasiyo, biratinda ariko rwaruzuye.

Abakristo ba ADEPR

Uru nirwo rusengero bujuje

ADEPR

Bahise barutaha ku mugaragaro

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Jean Sibomana, wanabaye umushumba w'aba bakristo ubwo yari umushumba w'Ururembo rwa Byumba yashimye Imana ko rwuzuye, ati "Ndibuka ko nkiri umushumba w'Ururembo rwa Byumba twashyize hamwe imbaraga dutera inkunga y'amahema abakristo ba Kageyo. Nta watekerezaga ko Kageyo izaba ifite urusengera rungana gutya."

Yakomeje ati "Uyu munsi nanjye nshimye Imana kandi nejejwe n'uko uwahoze ari umudugudu wa Byumba witwa Kageyo nk'umwe mu midugudu yari 17, ubu wiyubatse ukaba ari paruwasi, Iyi niyo mikorere dukeneye."

Rev Sibomana Jean

Rev Sibomana Jean umuvugizi mukuru wa ADEPR

Paruwasi ya Kageyo ifite abakristo bagera ku 1300 barimo abizera bashya 380 bakijijwe mu myaka ibiri ishize.

Andi mafoto mu muhango wo gutaha uru rusengero

ADEPR

ADEPR

Rev Sibomana Jean

Urusengero rwa ADEPR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kabaka 9 years ago
    Imana ishimwe kadi ni umugambi wi mana amena
  • errisa9 years ago
    igitekerezocyage niki imana ikozekubambika imbaraga



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND