Pastor Florence Mugisha umugore wa Pastor Charles Mugisha Buregeya bafatanya kuyobora itorero New Life Bible Church rifite icyicaro i Kicukiro, yatangaje ko muri iyi minsi afite ishyaka ryinshi ry’umurimo w’Imana akaba ariyo mpamvu amaze igihe atakirya mu gitondo na kumanywa ndetse iyi gahunda akazayikomeza.
Mu nyigisho ye yo kuri iki cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2016 mu materaniro ya kabiri,yigishije ku kugira ishyaka ry’umurimo w’Imana mu gushaka ubwiza bwayo“Passion for God’s Presence”. Yaje kubwira abari aho kuva ku munsi wa nyuma w’umwaka ushize wa 2015(ubwo ni tariki ya 31 Ukuboza 2015) kugeza uyu munsi yiyiriza ubusa asenga Imana mu rwego rwo kwegerana nayo cyane.
Pastor Florence Mugisha uvuga ko mu buzima bwe busanzwe akunda ibiryo ndetse ngo na mu gitondo akaba yarabyukaga mbere yo kujya mu kazi akabanza kurya kuri ubu aratangaza ko ahugijwe cyane no gusabana n’Imana kubw’iyo mpamvu akaba asigaye amaze igihe atakirya ku manywa kubw’ishyaka afitiye umurimo w’Imana, yagize ati:
Ntabwo nkirya mu gitondo na Lunch kuva Last day y’umwaka ushize,niyiriza ubusa (gusiba kurya mu gitondo na kumanywa) nsenga Imana. Si ukubiyemeraho ko ndi umunyamwuka, hoya muri iki gihe ubuzima bwanjye ni urugo n’itorero,iyo ntari mu rugo mba ndi ku rusengero, ndi mu gihe cyo gukora cyane no gukorera Imana kuko namaze kuyiha igiha cyanjye.
Pastor Florence Mugisha hamwe n'umugabo we Pastor Charles Mugisha
Pastor Florence Mugisha yakomeje avuga ko ari gusenga Imana kugira ngo izane ububyutse mu bantu, atanga urugero rw’uko ububyutse bubaye buhari, urusengero rwa New Life Bible Church rwa Kicukiro rwaba rwuzuye abantu mu gihe mu materaniro ubona harimo imyanya myinsi itarimo abantu. N’ubwo ariko yasubizwa abakristo bakiyongera, ngo ntabwo yatezuka ku ntego yihaye yo gusabana n’Imana binyuze mu gusenga.
New Life Bible Church ni itorero ry’ivugabutumwa ubarizwa mu muryango Africa New Life Ministries (ANLM) ufite icyicaro mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Gatenga mu Kagari ka Nyanza ukaba waratangijwe na Rev Pastor Charles Mugisha. Mu mwaka wa 2001 nibwo uyu muryango watangiye gukorera mu Rwanda ariko wemerwa n’amategeko muri 2004.
Rev Pastor Charles Mugisha umuyobozi mukuru wa New Life Bible Church
Usibye ibikorwa by’iyobokamana bikorwa n’ uyu muryango Africa New Life Ministries, ukora n’ibindi bikorwa bihindura imibereho y’abaturage biyiganisha aheza, byiganjemo kwita ku mfubyi, abana b’abakene, kuvana abana ku mihanda, gufasha abapfakazi batagira kivurira n’abantu babana n’ubwandu bwa Virus itera SIDA.
Iri torero rimaze gufasha abana 6,412 batishoboye kugira imibereho iboneye, gushyiraho ibigo bine by’amashuri by’icyitegererezo, gutuma abagera kuri 300 babona akazi n’ibindi bikorwa bitandukanye ndetse abasaga 600 bamaze kurangiza amasomo yabo ya Kaminuza ndetse abagore 855 n’abasore 600 bafashijwe kwiga mu masomo y’ubumenyingiro.
TANGA IGITECYEREZO