Kigali

Ibigo bifata neza abakozi bigiye guhembwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/11/2024 14:32
0


Ku nshuro ya mbere mu Rwanda, hagiye gutangwa ibihembo ku bigo byabaye indashyikirwa mu kwita ku bakozi babyo, muri gahunda yo kwibutsa ko umukozi ufashwe neza mu kazi ari we utanga umusaruro ku mukoresha, akawigirira ndetse akawugirira n’igihugu muri rusange.



Ni ibihembo byiswe ‘People Matters Awards 2024’ bigiye gutangwa n’Ihuriro People Matters Kigali Rwanda ry’abasanzwe ari abanyamwuga mu kwita ku bakozi (Human Resources- HRs).

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 15 Ugushyingo 2024, Umuyobozi wa People Matters Kigali Rwanda, Stiven Murenzi yatangaje ko ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere, mu rwego rwo kuzana ubudasa bwo kwibutsa abakoresha ko kwita ku bakozi bagafatwa neza ari bwo buryo bwonyine bwo kongera umusaruro kandi n’abawutanze bakaba babayeho bishimye.

Yagize ati: “Icyo tugamije ni ukureba uburyo abakozi bacu tubitaho mu bihe bitandukanye kugira ngo n’abazadukurikira bazaturebereho bagire ibyo biga cyangwa bakosora. Ni ho havuye kuvuga ngo ‘Ibigo byita ku bakozi reka dufate umwanya tubishimire,’ ni bwo bwa mbere bigiye kuba muri iki gihugu. Ubundi habagaho itangwa ry’ibindi bihembo bitandukanye, ariko nta washimiraga uwitaye kuri ba bandi bakoze ibyo bashimiraga.”

Yongeyeho ko guhemba ibigo ari uguhemba abahakora ndetse n’uruhare rw’abita ku bakozi kandi hagambiriwe ko umukozi yabaho neza mu mitekerereze, akiyubaka, akubaka aho akorera ndetse n’ubukungu bw’Igihugu.

Ati: “Isoko ikomeye y’ubutunzi igihugu cyacu gifite ni abantu. Bivuga ngo rero abantu bitaweho, igihugu kizatera imbere, ubukungu buzatera imbere, ubuzima buzatera imbere.’’

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gahunda y’imibereho myiza yo mu mutwe mu Kigo cyita ku Buzima bwo mu Mutwe (Mental Health Hub), Irakoze Rachel agaragaza ko abakozi bakwiye gutinyuka bakerekana ibibazo bafite kugira ngo abakoresha babo babone aho bahera babitaho mu buryo bukwiye.

Ati: “Ni gute twaganira ubuzima bwo mu mutwe twisanzuye mu kazi kandi mu byiciro byose? Tukumva ko buri mukozi ukweretse ikibazo runaka ari cyo washingiraho ukamwumva nawe akabona yitaweho akaniyitaho ku giti cye.”

Ikigo cyaba icya leta, icy’abikorera, umuryango utegamiye kuri leta (NGO) ndetse n’ibigo bito bigitangira (Start-ups), byose byemerewe guhatana muri ayo marushanwa mu gihe byujuje ibisabwa.

Ibihembo bizatangwa mu byiciro 10 birimo icy’ibigo byagaragaje umwihariko mu gushyiraho gahunda zidaheza, kwita ku bagore n’abantu bafite ubumuga, kongerera ubumenyi abakozi ndetse n’ibindi.

Kwiyandikisha byatangiye ku wa 15 Ugushyingo 2024, bikazarangira ku wa 05 Ukuboza 2024. Ku bindi bisobanuro wasura urubuga https://www.peoplemattersrwanda.rw/ cyangwa ugahamagara 0788323565.

Ibirori nyirizina byo gutanga ibihembo ku bigo bizaba byahize ibindi, bizaba ku wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024 Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba kuri Four Points By Sheraton Hotel i Kigali.


Ibigo byita ku mibereho myiza y'abakozi bigiye guhabwa ibihembo


Murenzi Steven watangije Ihuriro rya People Matters yavuze ko ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda


Munyengango Jeff ufite uburambe n'ubunararibonye mu ishami rishwinzwe abakozi, ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka

Irakoze Rachel wa Mental Health Hub avuga ko abakozi bakwiye gufungukira kuvuga ku buzima bwabo bwo mu mutwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND