Kigali

Phiona wemeza ko uyu mwaka ari uwe, agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye muri Uganda

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:11/01/2016 16:13
3


Phiona Mbabazi ni umuhanzikazi wamenyekanye ubwo yitabiraga amarushanwa ya Tusker Project Fame 6. Umwaka wa 2016 kuri we ngo ni uw’ibikorwa ndetse arateganya kuwukoresha mu kumenyekana kurusha uko byari bisanzwe.



Gukora indirimbo zinyuranye, zimwe na zimwe akazifatanya n’abahanzi bakomeye, ni imwe mu maturufu azakoresha muri uyu mwaka nkuko yabitangarije inyarwanda.com . Ati “ Ndateganya gukorera amashusho nyinshi mu ndirimbo mfite z’amajwi ndetse ngomba no gutangira gukorana n’abahanzi bakomeye mu rwego rwo kurushaho kuzamura izina ryanjye kurushaho, ngakora na Promotion mu Rwanda no hanze yarwo.

Phiona Mbabazi

Phiona Mbabazi

Yongeyeho ati “ Hari umuhanzi ukomeye muri Uganda ,umwe mu bazwi cyane n’abanyarwanda twagombaga gukorana indirimbo mu mpera za 2015 ariko kuko abahanzi bo muri Uganda bari busy(bahuze) mu mpera za 2015 , byabaye ngombwa ko tubyimura tukabishyira mu ntangiriro z’uyu mwaka nubwo tutaratangaza itariki nyayo.”

Abajijwe uwo muhanzi uwo ariwe, Phiona yatangaje ko akiri ibanga ko atapfa guhita amutangaza indirimbo itararangira. Gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise’ Nkwiyumvamo’ nicyo gikorwa cya mbere cyo muri 2016 uyu muhanzikazi akoze ndetse akaba ateganya no gukora igitaramo  cyo kumurika album mbere y’uko 2016 irangira.

Reba hano amashusho y’indirimbo’ Nkwiyumvamo’ ya Phiona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Ako nyuyu kuko kuki at abona sponsor she is the best
  • umukunzi9 years ago
    Phiona komerezaho tukuri inyuma dear
  • peace9 years ago
    courage ma!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND