Thacien Titus wamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga indirimbo’Aho ugejeje ukora’ kuri ubu yamaze gusubiramo imwe mu ndirimbo yasohoye kuri album ye ya mbere.
'Guma kukarago’ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane za Thacien Titus. Nyuma y’imyaka 9, kuri ubu yamaze kuyisubiramo ayikora mu buryo bugezweho nyuma y’uko abisabwe na benshi mu bakunda ibihangano bye. “Kuko yari yarakunzwe n’abantu benshi kandi idakosoye mu muziki, ntabwo yari icuranzwe mu buryo bugezweho, nicyo cyatumye nyisubiramo mu buryo bugendanye n'igihe tugezemo. Kubisabwa n’abantu benshi, ahanini nayo ni imwe mu mpamvu yatumye mfata umwanzuro wo kongera kuyikora. Ubundi nari nayisohoye kuri volume ya mbere muri 2006 nayo ubwayo nari nayitiriye iriya ndirimbo.” Thacien avuga ku mpamvu yatumye asubiramo iyi ndirimbo.
Umuhanzi Thacien Titus
Yunzemo ati “Uretse no kuba abantu bari babinsabye, ni indirimbo yihariye ku bakristu bose kuko akubiyemo ubutumwa bwo kunamba ku Mana, kandi isubizamo intege uwendaga kuzicika. ”
Thacien kandi yatangarije inyarwanda.com ko ntayindi ndirimbo ateganya gusubiramo muzasohokeye rimwe na ‘Guma kukarago’, ko ahubwo akomeje imyiteguro y’itunganywa rya album ye nshya izaba ari iya 3 yise ‘Habura gato’ azamurika muri 2016.’Guma kukarago’ isubiwemo nayo ni imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri iyi album.
Kanda hano wumve’Guma kukarago remix’ ya Thacien Titus
TANGA IGITECYEREZO